in

Umucamanza yakatiye igihano cy’urupfu isake kubera icyaha gitangaje ishinzwa

Mu gihugu cya Nigeria haravugwa inkuru itangaje y’isake yakatiwe n’urukiko igihano cyo kubagwa kubera icyaha gitangaje yahamijwe n’umucamanza.

Iyi sake y’uwitwa Isyaku Shu’aibu yarezwe mu rukiko rwo mu mujyi wa Kano n’abaturanyi 2, bayirega ko ibabuza amahwemo kubera urusaku rwayo, bavuga ko ibika buri gihe kandi igasakuza cyane ku buryo inababuza kubona ibitotsi.

Isyaku Shu’aibu we yabwiye urukiko ko iyo sake ateganya kuyirya ku wa Gatanu Mutagatifu, anasaba ko urukiko ko rumwihanganira kugeza kuri uwo munsi akazaba aribwo ayibagira umuryango we.

Gusa ariko umucamanza Halima Wali ku wa kabiri yemeye ubwo busabe, ariko amwihanangiriza ko agomba kuyibuza kugendagenda muri ako gace no kubangamira abahatuye. Ariko Isyaku Shu’aibu yategetswe ko naramuka atabikoze azahanwa.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abafana bari bahitanye umukinnyi Imana ikinga ukuboko _ AMAFOTO

Umuherwe Elon Musk yatewe ishoti avanwa ku mwanya wa mbere ku isi mu batunze agatubutse