in

Umu Dj ukunzwe na Benshi ku isi yaguye amarabira ari ku rubyuniro ahita apfa

Umu Dj ukunzwe na Benshi ku isi yaguye amarabira ari ku rubyuniro ahita apfa.

Uyu mu Dj wubatse izina yitwaga Arif Cooper uzwi muri Jamaica nk’umuhanzi, Producer, DJ n’umunyamakuru yitabye Imana aguye ku rubyiniro.

Ku Cyumweru tariki 5 Werurwe 2023 ubwo yacurangaga mu birori byabereye muri Jamaica, DJ Arif Cooper, yaje kwitura hasi ahita yitaba Imana.

Cooper watangiye kuvanga imiziki mu 1991, yamamaye yimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika acuranga mu tubyiniro dutandukanye.

Nyuma yo kumva inkuru y’urupfu rwe, Sean Paul bakoranye bya hafi mu bitaramo bitandukanye yagize ati “Imana ni yo ibizi, sindizera iby’inkuru nabyutse numva. Hari indirimbo nyinshi nakoranye nawe. Inshuti n’umuryango we bakomeze kwihangana.”

Ni agahinda gakomeye mu bakunzi b’umuziki muri Jamaica ndetse no kwisi nyuma y’uko uyu mugabo yitabye Imana, kugeza ubu ntabwo haramenyekana icyatumye yikubita hasi.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rutahizamu Joachiam Ojera ukomeje gukora ibitangaza muri Rayon Sports yamaze kumvikana n’ikipe yo ku Mugabane w’i Burayi

Rwatubyaye Abdul akwiye igihembo gikomeye mu ikipe ya Rayon Sports