in

Rwatubyaye Abdul akwiye igihembo gikomeye mu ikipe ya Rayon Sports

Myugariro wo hagati akaba na Kapiteni wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul akomeje kugirira akamaro kanini iyi kipe itozwa na Haringingo Francis Christian.

Uyu myugariro wagiye ugira ibibazo bitandukanye by’imvune muri uyu mwaka w’imikino wa 2022-2023 kuva yakira imvune ari gufasha Rayon Sports ku buryo bukomeye.

Igihe Rwatubyaye Abdul yari afite imvune byagaragara ko mu mutima w’ubwugarizi ikipe ya Rayon Sports yabaga ifitemo icyuho, ariko aho agarukiye uruhare rwe rugaragarira buri wese.

Ikipe ya Rayon Sports mu mikino itanu iheruka gukina yinjijwe igitego kimwe gusa ku mukino batsinzemo Gasogi United ibitego bibiri kuri kimwe, ni mu gihe imikino ya Kiyovu Sports, APR FC, Rutsiro FC na Etincelles FC bayisoje batinjijwe igitego.

Kuba Rayon Sports iri kwitwara neza by’umwihariko ubwugarizi bwayo Kapiteni Rwatubyaye Abdul abifitemo uruhare rukomeye, ndetse no mu rwambariro ni umwe mu bakinnyi bavuga rikumvikana kuri bagenzi be.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umu Dj ukunzwe na Benshi ku isi yaguye amarabira ari ku rubyuniro ahita apfa

Abarimu batimbaguye umwana w’umunyeshuri bimuviramo gupfa nyuma y’agakosa gato yari akoze