in

Ukwa buki kwabaye umuravumba! I Kigali umugabo umaze ukwezi akoze ubukwe yavumbuye ko umugore we yamuciye inyuma ni uko abimubajije umugore amwiryaho nta cyo yikanga

Ukwa buki kwabaye umuravumba! I Kigali umugabo umaze ukwezi akoze ubukwe yavumbuye ko umugore we yamuciye inyuma ni uko abimubajije umugore amwiryaho nta cyo yikanga.

Ku rubuga rwa Facebook, umugabo umaze ukwezi akoze ubukwe aragisha inama nyuma yo kumenya ko umugore we yamuciye inyuma.

Yagize ati: “Ukwezi gushize nakoze ubukwe ndetse ubu ndacyari mukwa buki nubwo ubuki bwahindutse umuravumba. Ejo namenye ko umugore wanjye yigeze kunca inyuma tugikundana, mbibwiwe nuwo babikoranye icyo gihe. Nijoro namwicaje ndabimubaza, aho kugira ngo ace bugufi abisabire imbabazi ahubwo arambwira ngo icyo gihe twari tugiteretana ntabwo twari twarashakanye, ngo hari nubwo tutari kuzabana rero ngo nta kosa afite, ngo bizaba ikibazo aruko anciye inyuma ubu. Byambabaje cyane, kubyikuramo byananiye, ndumva ikizere narimufitiye kiri kuyoyoka nukuli. mumfashe mungire inama.”

Uyu mugabo wamugira iyihe nama?

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
12 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
IYAKAREMYE Emmanuel
IYAKAREMYE Emmanuel
7 months ago

Ibaze kweri noneho nibyo yakoze mubwana bwe uzabiha agaciro? Wowe se mutarabana wabanje urisuzuma usanga uri umuziranenge the woman is innocent byirengagize nuko ukiri kuryana.

Mukeshimana claudine
Mukeshimana claudine
7 months ago

Ariko Rero ibyo avuga nibyo nubwo byakurakaje niba byarabaye mutarabana nta kosa afite wamugani we wasanga Atari woe wari kuba umugabo we

Baba
Baba
7 months ago

Ibyo rwose ntacyo bitwaye kuko yavugishije ukuri, kuba ntamuntu wamubwiye ibyo nawe wakoze muri icyo gihe uragaragara ko uri mwere, biveho kuko icyo gihe ntamuntu bari bafitanye isezerano. Reba imibanire muzagirana naho ibya kera byo ni amateka dusangiye twese.

Gasigwa gaspard
Gasigwa gaspard
7 months ago
Reply to  Baba

Nonec akubeshye?

Rafa
Rafa
7 months ago

Burya hariho abantu Banga ukuri Koko!ubu se umugore ikosa afite ni irihe?ibyo yakubwiye nibyo rwose ahubwo uwo mugabo arabyegereza umutima ku busa!

Franc
Franc
7 months ago

Njye ndabona uyu mugabo ariwe gashozantabara, ubundi uwo basambanye wajyaga kumubaza iki? ubucuti mufitanye koko bungana iki ku buryo yageze aho akakumenera iryo banga?biguhe isomo n’ubutaha ujye ubanza uganire neza n’umugore wawe mbere yo gushakira amakuru ahandi, ashobora kukubera meza cg akagusenyera.

Ndanga
Ndanga
6 months ago
Reply to  Franc

Nubundi nibo tjrs barangiza intambara mumubano,ariko se Koko nk uyu mugabo ntafite ikindi kibazo akaba arimo yanduranya?
Umugore wawe muhereze amahoro.

Kara
Kara
7 months ago

Uri injiji y’umugabo ndetse n’ikibwa kabisa. Wajyaga gushaka kumenya ibyo umugore yakoze mutarabana ushaka iki? Uragirango nawe amenye ibyabakobwa n’abandi wapfubije utazabarongora? Va mubuwa ba umugabo

Paul Rutikanga
Paul Rutikanga
6 months ago
Reply to  Kara

Yakugishaga inama arko!!! none ikibabaje nuko ntacyo mbona umugiriye ahubwo umuciy intege umubwira amagambo arimo ibitutsi

Mike Mike
Mike Mike
6 months ago

Kugira ngo bigushiremo… Uzashake inkumi nziza nziza nka 12 nawe uzizitagure utuje…uzumva umutima wururutse

Dan
Dan
6 months ago

Uko nugushyigikira uburaya noneho umukobwa akwiye kujya aryamana naburiwese ubishaka kuko atabona uwo bagomba kubama cyangwa akwiye kwifata agategereza uwo imana yamugeye? Gushaka umukobwa nkuwo abahungu bazengurutse ninko kurya shikarete bamazemo uburyohe noneho bikaba igitangaza iyo afite imyunvire nkiyo! Yogutanga u usobanuro bwambaye uburaya nkubwo! uretse yenda aba bake nabonye basa nkabamushyigikiye nuko yenda nabo bameze nkawe gusa ntibikwiye ko umukobwa Maya kurongorwa asanzwe asanzwe nubundi air umugore

Memeza
Memeza
6 months ago

Ahubwo icyo kibwa cyabikubwiye ntuzatume kugaruka iwawe ndumva cyararyohewe gishaka kurusenya.

Polisi iri guhigisha uruhindu umugabo w’inyamaswa wabambye umwana we ku biti aboshye

“Babyeyi beza nimuce inkoni izamba uyu mwana ajye kurera barumuna be” Umunyamakuru Clarisse Uwimana witegura kuba umubyeyi yatakambiye ubutabera kubabarira Titi Brown umaze imyaka ibiri muri Gereza