in

Ukuyemo amafaranga, reba ibindi bintu abakobwa babanza kureba ku basore mbere yo kubemerera urukundo.

Burya abasore bakunze kubabara iyo bagerageje kwegera umukobwa akabima urukundo ku ikubitiro, abenshi bakeka ko ari uko atari beza ku rugero rw’abo bakobwa.

Hari n’abatekereza ko bakagombye kuba bari kurwego nk’urwabo bakobwa mbere y’uko babatereta ariko burya si ibyo gusa bishobora gutuma umukobwa yanga gukundana nawe.

Uretse amafaranga burya hari ibindi bintu abakobwa bitaho cyane mbere yo kwemera kujya mu rukundo n’umugabo runaka, nyamara abasore bo bibwira ko ntagaciro bifite ndetse abenshi ntibanabyitaho.

1.Imyambarire

Abakobwa bakunda umuhungu wambara neza akaberwa. Agashati keza, gateye ipasi, agapantaro bijyanye, agakweto keza kandi gahanaguye, umusatsi uri kuri gahunda n’ubwanwa busokoje cyangwa buconze. Birashoboka ko yakunda umusore utitwara gutya akaba yamushyira ku murongo kugera abigezeho ariko siko babitekereza. Kukubona ujagaraye ahita akureka atiriwe anagerageza.

2.Inkweto yambara

Abakobwa benshi bakunda umusore wambara agakweto gakeye kandi gahanaguye. Ntamukobwa ukunda umusore wambara inkweto yahinduye ibara kubera umwanda. Hari n’ureba ukomeze yahuza n’inkweto wambaye akabona niba uri umwiyemezi. Uyu ahanini areba inkwe iyo nkweto akagereranya n’amafaranga winjiza ku kwezi.

3.Amenyo ye

Burya abakobwa benshi bahita bareba amenyo y’umusore ugitangira kubegera. Ntibakunda umusore ufite amenyo atagirira isuku, amwe usanga ameze nk’ayahomye amamesa. Ntamukobwa wishimira kubona umukunzi we ufite ayo menyo kuko aba yibaza niba azabasha kwisanzura agaseka igihe baganira.

4.Amarineti yambara

Abakobwa benshi babona umusore wambara amadarubindi nk’uzi icyo gukora. Gusa ibyo babona ni ikinyuranyo kuko akenshi aba basore baba bazi gushuka abakobwa cyane. Umukobwa rero iyo abonye uyambara ntazuyaza kujya mu rukundo nawe. Ubusanzwe iyo abantu babonye umuntu wambaye amadarubindi atari ukubera uburwayi, bamufata nk’umunyamashuri cyangwa inzobere. Hari n’abavuga ko bituma umuntu aba mwiza kandi agaraga nk’umusirimu.

5.Isaha yambara

Abakobwa benshi bakunda umusore wambara isaha. Ngo agaragara nk’umunye businesi. Umusore wambara isaha nziza kandi nawe ngo aba agaragara neza ku buryo bishimishije kumurata. Uba ubona yiyubashye kandi ari umusirimu.

6.Inyogosho

Abakobwa benshi ntibakunda abasore bafite imisatsi y’akajagari bamwe usanga baboshye direde. Bamwe babifata nk’ikigaragaza ko uri ikirara. Gusa abenshi ntibazi ko ari sitire ifite inkomoko muri Afurika, aho usanga ikunze kugaragara ku bahanzi. Burya baba bashaka kwamamaza Afurika nk’inkomoko y’iyi sitire y’imisatsi.

7.Umwuka uhumeka

Uretse n’abakobwa, ntamuntu wishimira kuganira n’umuntu ufite impumuro mbi mukanwa kuko birabangama. Ushobora kuganira n’umuntu ukamwibutsa kugira isuku akarwanya icyo kibazo ariko abakobwa ntibabigarukaho. Yumva ko iyi mpumuro ishobora kubangamira n’izindi gahunda zo kwinezeza mu rukundo.

8.Uko wakoze umubiri

Abasore bafite umubiri ugaragara (bakoze umubiri) bagaragara nk’abanyembaraga. Abakobwa barabakunda cyane. Iyo abona uri umusore uteye, ukomeye yumva ko abonye umugabo uzamurinda.

9.Uburyo ugerageza kumwegera

Bamwe mu bakobwa ni abanyagasuzuguro. Iyo umwegere utiyubashye kandi utihagazeho biba ari impamvu yoroshye yo kuguca amazi. Abakobwa benshi bakunda abasore batinyitse kuko babifashisha mu kwiyama abandi bahungu babagendaho.

 

Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa :http://yegob.rw/dating

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umu Slay Queen yafashwe ku ngufu n’abasore benshi birangira apfuye.

CHAN2020:Super Manager yemeye guha ibihembo bikomeye abakinnyi b’Amavubi n’abagore babo nibaramuka bageze muri 1/4(VIDEO)