in

Ukena ufite itungo rikakugoboka! Umugabo yagurishije kimwe mu bice byingenzi ku mubiri asigarana kimwe ashaka amafaranga

Umugabo wo mu gihugu cya Kenya, abinyujije muri videwo yashyize ku rubuga rwa X izwi cyane nka Twitter, yavuze ko ashaka umukiriya wamugurira impyiko ye kuri Miliyoni 350 z’Amashilingi ya Kenya, ni ukuvuga agera hafi kuri Miliyari eshatu z’Amafaranga y’u Rwanda, kugira ngo ashobore kwikura mu bukene bumwugarije.

Uwo mugabo yavuze ko kubera ukuntu ubuzima bukomeje kugenda buhenda cyane muri Kenya, bituma agorwa cyane no gushobora kwishyurira abana be amashuri, ibyo bibazo ngo bikaba ari byo byatumye afata icyemezo cyo gutangira gushaka uwagura impyiko ye kuri Miliyoni 350 z’Amashilingi ya Kenya.

Yagize ati, “ Nafashe icyemezo cyo kugurisha impyiko yanjye imwe, kuko abana banjye bafite ibibazo bitandukanye harimo no kuba babura amafaranga y’ishuri n’ibindi bibazo biterwa n’uko ubuzima buhenze cyane, ndashaka ko bagira ubuzima bwiza.

Naganiriye n’umugore wanjye twemeranya ko nagurisha impyiko yanjye imwe”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Nubona Amavubi ujye uberereka” Sam Karenzi yisunze uwahoze atoza Amavubi bakaza kumwirukana maze ubundi banegura umutoza mushya w’ikipe y’igihugu Amavubi

Ese ibi warubizi? Dore ibindi byiza utari uzi byo gukora imibonano mpuzabitsina ku mugore utwite kabone nubwo umugore yaba yumva adashaka guhumurirwa umugabo we