in

Uhereye ku biribwa nk’ibishyimbo, umuceri, kawunga n’ibindi reba ibiciro bishya by’ibiribwa bikomeje kuvugisha benshi mu Rwanda

Uhereye ku biribwa nk’ibishyimbo, umuceri, kawunga n’ibindi reba ibiciro bishya by’ibiribwa bikomeje kuvugisha benshi mu Rwanda.

Umwaka ugiye gushyira intambara y’u Burusiya na Ukraine itangiye kandi yagize ingaruka zikomeye ku izamuka ry’ibiciro rya bimwe mu bikenerwa hirya no hino ku Isi no mu Rwanda birimo.

Muri byo harimo ingano, amavuta yo guteka, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bitandukanye.

Kuva u Rwanda rwatangira kubona isukari iturutse muri Zimbabwe, ikilo cyagiye kigabanuka kiva ku 2000 Frw, ubu kigeze nibura kuri 1300 Frw cyangwa 1400 Frw bitewe n’aho umuntu aguriye.

Ikilo cy’umuceri gishobora kugura 2000 Frw, kawunga 1500 Frw…

Mu ntangiriro za 2022, ibilo 25 by’umuceri waguraga 24000 Frw ubu igiciro cyawo gisa n’icyikubye kabiri ugera hagati ya 40.000 na 42.000 Frw mu gihe cya mezi atarenze umunani. Ibi bivuze ko ugiye kuwugura ku kilo azajya uwugura hagati ya 1600 Frw na 1800 Frw.

Ubu kawunga nayo Kuri ubu ni indyo yihagazeho ku isoko ry’u Rwanda kuko kavuye ku mafaranga 600 Frw ku kilo kaguraga mu ntangiriro z’umwaka kagera ku 1200 Frw n’icya 1300 Frw bitewe n’aho ukaguriye kuri ubu.

Ibi bizaba bivuze ko umuntu ukorera 1500 Frw ku munsi atazaba agishobora kwigondera iri funguro.

Ibishyimbo byarahenze bikabije, Hambere aha umunyarwanda ku ifunguro rye ntihaburagaho ibishyimbo na cyane ko biri mu byera mu duce tumwe na tumwe. Umwaka watangiye ikilo kigura 500 Frw none ubu yikubye inshuro hagati y’ebyiri n’eshatu. Kuko ikiro kiragura hagati 1300 frw , 1500 frw.

Ibirayi na byo byarahenze ku buryo ikilo cyaguraga hagati ya 200 na 300 Frw ubu kiri kugura 500 Frw na 600 Frw, ibitoki byaguraga 150 Frw na 200 Frw ubu biri hagati ya 350 Frw na 400 Frw.

Ku rya imbuto byo bishobokera bake kuko usanga urwaguraga 100 Frw yarabaye 200 Frw, urwa 200 Frw aba 400 Frw byagereranwa n’ibindi nkenerwa hakarebwa iby’ibanze kurusha.

Itumbagira ry’ibiciro byageze no ku nyama; kuri ubu ikilo cy’inyama kiri hagati ya 3700 Frw na 4000 Frw.

Amavuta litiro igeze kuri 2500 Frw naho isukari ikaba iri kugura nibura 1300 Frw na 1400 Frw.

Imbaraga zakoreshejwe muri ibyo ariko zishobora no gukoreshwa ku bindi mu kugabanya ikiguzi kuko ubuzima bwa benshi bugihenze kurusha uko byatekerezwaga.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Barangajwe imbere na Bruce Melodie dore urutonde rw’abahanzi byitezwe ko bazataramana na Joe Boy utegerejwe i Kigali mu kwezi gutaha

Impungenge ni zose, izuba rifitiye akamaro gakomeye ikiremwamuntu ubushakashatsi bwerekanye igihe ntarengwa izuba rizazimira burundu