in

Barangajwe imbere na Bruce Melodie dore urutonde rw’abahanzi byitezwe ko bazataramana na Joe Boy utegerejwe i Kigali mu kwezi gutaha

Barangajwe imbere na Bruce Melodie dore urutonde rw’abahanzi byitezwe ko bazataramana na Joe Boy utegerejwe i Kigali mu kwezi gutaha.

Mu gitaramo cyiswe “Kigalifiesta Live Concert’ cyateguwe na sosiyete y’umuziki ya East African Promoters kizabera muri BK Arena.

Umuyobozi wayo, Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou aherutse kubwira Radio Rwanda, ko batumiye Joeboy kubera ko ari umuhanzi ukunzwe kandi nawe akaba yifuza gukora igitaramo kigari gitandukanye n’icyo yakoreye mu Rwanda mu 2019.

Yavuze ko Joeboy azagera ari i Kigali ari kumwe n’itsinda rimufasha mu muziki rigizwe n’abantu 11.

Mushyoma yaboneye gutumira buri wese kwitabira iki gitaramo no gutangira kugura amatike hakiri kare.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Ugushyingo 2022, nibwo EAP yatangaje ko abahanzi bo mu Rwanda batandatu aribo bazahurira ku rubyiniro. Ni Christopher, Bruce Melodie, Bwiza, Bushali, Kenny Sol ndetse na Chriss Eazy.

Aba bahanzi bose kuva uyu mwaka wa 2022 watangira wabonye ibiraka byabinjirije amafaranga mu bitaramo bitandukanye baririmbyemo.

Kwinjira muri iki gitaramo ‘Kigalifiesta Live Concert’ ni 5,000 Frw mu myanya isanzwe (Regular)15,000 Frw muri VIP na 25,000 Frw muri VVIP. Ku munsi w’igitaramo, amatike azaba agura 10,000 Frw ahasanzwe, 25,000 Frw muri VIP na 35, 000 Frw VVIP.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ibidasanzwe ukwiye kumenya kumugabo byagaragaye ko ariwe ufite izuru rirerire ku isi

Uhereye ku biribwa nk’ibishyimbo, umuceri, kawunga n’ibindi reba ibiciro bishya by’ibiribwa bikomeje kuvugisha benshi mu Rwanda