in

Impungenge ni zose, izuba rifitiye akamaro gakomeye ikiremwamuntu ubushakashatsi bwerekanye igihe ntarengwa izuba rizazimira burundu

Impungenge ni zose, izuba rifitiye akamaro gakomeye ikiremwamuntu ubushakashatsi bwerekanye igihe ntarengwa izuba rizazimira burundu.

Izuba rifatwa nk’inyenyeri igaragiwe n’imibumbe ndetse bivugwa ko ryabayeho mu myaka igera kuri miliyari 4,5 ishize biciye mu ruvange rw’ibicu, umukungugu na gaz izwi nka “nébuleuse d’hydrogène” ndetse abashakashatsi bavuga ko ibi byagombaga kongera kubaho mu yindi myaka miliyari eshanu iri imbere kuva ubwo.

Byitezwe ko izuba rizagenda rihinduka umutuku, ibice byaryo by’inyuma bizaguka izuba rikaba rinini kandi rikarushaho gukamba nk’uko bigarukwaho na 7Sur7, icyakora hakanakomozwa ku kuba mu myaka igera kuri kuri miliyari 10 iri imbere izuba rizaba ryarageze ku iherezo ryaryo rigahinduka amateka gusa.

Abashakashatsi bahumuriza ikiremwamuntu bavuga ko kidakwiye guhangayikishwa no kuzapfa kw’izuba kuko hagaragazwa ko ibyo bizabaho abantu bo baramaze gushiraho, biturutse ku mihindagurikire y’ibihe n’ibindi byago bizibasira umuntu bihereye ku gice cy’inyuma.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uhereye ku biribwa nk’ibishyimbo, umuceri, kawunga n’ibindi reba ibiciro bishya by’ibiribwa bikomeje kuvugisha benshi mu Rwanda

Ese koko witegereje neza iyi nzoga ni iye?, ifoto ya Theo Bosebabireba ari guzinzira imbere ye hateretse inzoga ikomeje kubica bigacika