in

Udushya twa iPhone 13 igiye kujya hanze mu minsi ya vuba

Abakiliya ba Apple bamaze kumenyera ko nta mwaka ushobora kwirenga batagejejweho igikoresho gishya cy’uru ruganda rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga.

 

Mu Ukwakira 2020, uru ruganda rwashyize hanze iPhone 12, iPhone 12 Pro, iPhone 12 Mini na iPhone 12 Pro Max. Ubu bwoko bwose bushamikiye kuri iPhone 12 bwigaruriye imitima ya benshi kubera ikoranabuhanga rishya bwari bufite cyane cyane mu bijyanye no gufata amashusho.

Mu gihe hatarashira umwaka izi telefoni zigiye ku isoko, ubu biravugwa ko Apple yaba iri mu myiteguro yo gushyira hanze iPhone 13 izaba irimo amoko atandukanye nka iPhone 13 mini, iPhone 13, iPhone 13 Pro na iPhone 13 Pro Max.

Nubwo iyi telefoni itarashyirwa ku isoko, abakurikiranira hafi ibikorwa by’uru ruganda bashyize hanze bimwe mu bishobora kuzaba biyigize. Birimo bateri ibika umuriro cyane ugereranyije n’ubundi bwoko bwa iPhones buri ku isoko, ububiko bwa terabyte (gigabyte 1000), Camera zikoze ishusho ya diagonal kandi zifotora neza.

Byitezwe ko kandi izi telefoni zizaba zifite processor iri hejuru, ibintu bizaziha ubushobozi bwo gukora zihuta.

Amakuru dukesha CNN avuga ko uko izi telefoni zigaragara inyuma bitazaba bitandukanye cyane na iPhone 12.

Indi mpinduka yitezwe kuri izi telefoni ngo ni uko zishobora kuza zifite ikirahuri kidakoze mu buryo bwa “notch” bwagaragaye bwa mbere kuri iPhone X. Ikirahuri gikoze muri ubu buryo kibasha kwerekana amashusho asa n’azamutse akagera hejuru aho telefoni irangirira.

Nk’uko bimeze kuri iPhone 12, iPhone 13 mini nayo izaba ifite camera ebyiri ariko zo zikoze mu ishusho ya diagonal, iPhone 13 Pro na iPhone 13 Pro Max zo zizaba zifite Camera eshatu ariko zitandukanye mu ngano.

Uretse iPhone 13 byitezwe ko Apple ishobora gushyira hanze ‘AirPods’ n’isaha zayo zizwi nka ‘Apple Watches’ byose bishya. Byitezwe ko ibi byose bishobora kujya hanze ku wa 14 Nzeri 2021 mu muhango w’ikoranabuhanga Apple izakorera ku cyicaro gikuru giherereye California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mo Salah yanditse amateka muri ruhago.

Ndimbati avuze ikintu gikomeye akumbuye cyane.