Mo Salah yanditse amateka muri ruhago.

Umukinnyi Mohamed Salah, yanditse amateka muri ruhago ubwo yatsindaga ku mukino wa Leeds United wakinwe kuri iki Cyumweru, cyatumye yuzuza ibitego 100 amaze gutsinda muri shampiyona y’u Bwongereza ndetse asatira Didier Drogba, uyoboye Abanyafurika batsinze ibitego byinshi muri iyi shampiyona ikunzwe kurusha izindi ku Isi.

Ni mu mukino Mohamed Salah yatsinzemo igitego cya 100 muri Premier League, mu mukino Liverpool yatsinzemo Leeds United ibitego 3-0.Uyu munya-Misiri wujuje ibitego 100 muri Premier League, yakoze amateka yo kuba umukinnyi wa kabiri ukomoka muri Afurika utsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’u Bwongereza, nyuma y’umunya-Cote d’Ivoire Didier Drogba watsinze ibitego 104 muri iyi shampiyona ikurikirwa na benshi kuruta izindi ku Isi.

Mu bitego 100 Salah yatsinze muri Premier League, harimo 98 yatsindiye Liverpool na bibiri yatsindiye Chelsea atamazemo igihe kirekire. Salah ukomeje kwigaragaza cyane muri Premier League, amaze gukina imikino 163, akaba yaratsinze ibitego 100, atanga imipira 36 yavuyemo ibitego.

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Umugeni yaguwe gitumo aryamanye n’uwo bahoze bakundana ku munsi w’ubukwe bwe.

Amagambo meza ashimisha abakobwa bose iyo bayabwiwe n’abakunzi babo mu gitondo bakibyuka.