in

Ubuzima busharira umugore wa Cristiano Ronald yanyuzemo bwateye benshi amarira

Georgina, wimukiye mu murwa mukuru wa Esipanye wenyine mu myaka ye y’ubwangavu avuye mu mujyi wa Pyrenees wa Jaca,icyo gihe yakoraga nk’umufasha mu iduka kugira ngo abone amaramuko.

Agira ati: “Kugera i Madrid byari biteye ubwoba.Nashatse amazu menshi ahendutse yakodeshwaga amapawundi 250-ku kwezi birangira ngiye mu nzu yahoze ari ububiko bw’ibintu.

Yakomeje agira ati: “Mu gihe cy’itumba habaga hakonje cyane hanyuma hagashyuha cyane mu mpeshyi. Ubuzima bwanjye bwahindutse umunsi nahuye na Cristiano Ronaldo.”

Georgina, watangiye gukundana n’uyu mungabigwi mu mupira w’amaguru ukinira Manchester United ubwo yakoraga mu iduka rya Gucci i Madrid ahembwa amapawundi 10 ku isaha, yatangaje ko bitari byoroshye mu murwa mukuru wa Espagne akihagera.

Muri iyi filimi mbarankuru harimo amashusho menshi ari kugenda hagati mu modoka nyinshi cyane za Cristiano Ronaldo n’ubuzima bwe abamo.

Muri iyo filimi,Yagaragaje ukuntu mu bwangavu bwe yahuye n’ubukene bwatumye agorwa no kwishyura ubukode kugeza ubu amaze kuba icyamamare aho ubu afite abafana kuri Instagram bagera kuri miliyoni 30.

Uyu mukobwa yagize ati: “Ibi ntibirangiriye aha. Ntabwo ari iherezo, ahubwo ni intangiriro. ”Ibice bitandatu by’iyi filime bizasohoka ku ya 27 Mutarama aho bizahurirana n’itariki ye y’amavuko y’imyaka 28 azaba amaze avutse.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Habanabakize Fabrice
Habanabakize Fabrice
2 years ago

Iyo filme mbarankuru ya Georgina yitwa gute se?

Abanyeshuri bo muri secondary b’imyaka 19 bakoze ubukwe budasanzwe (AMAFOTO)

Mukobwa/mugore irinde gukora ibi bintu mu rukundo kuko abasore/abagabo babyanga urunuka