in

Ubuyobozi bwa APR FC bwagize icyo butangaza ku kintu cyo kuba bagiye kugura Youseff Rharb

Ku munsi w’ejo hashize nibwo byatangiye kuvugwa ko ikipe ya APR FC yaba igiye kugura Youseff Rharb ariko ubuyobozi bw’iyi kipe bwabihakaniye kure.

Mu kanya gato gashize nibwo umuvugizi wa APR FC yatangarije Radio Rwanda ko amakuru avuga ko iyi kipe yaba igiye kugura Youseff Rharb ari ibihuha ahubwo abakomeza kubivuga ngo ntibakomeza kuyobya abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports.

Yagize Ati” Amakuru avugwa ko APR FC yaba igiye kugura Youseff Rharb ni ibihuha ahubwo ntibakomeza kuyobya abakunzi ba Rayon Sports.”

Uyu muvugizi wa APR FC yatunguye benshi nyuma yo kuvuga ikipe ya Rayon Sports mu byo yatangaje ariko ubona ko icyabimuteye ari uko bimaze iminsi bivugwa ko uyu musore nawe ari mu bifuzwa cyane na Rayon Sports.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Nshuti Jean Paul
Nshuti Jean Paul
1 year ago

Apr ntamuvugizi ifite Tony numubeshyi wa apr kuko ntakizima avuga umanza afite swich ibyo azi bataramwemerera kubivuga avugakobitariho rero nimushake undi muzajya mubaza amakuru uwo nigihuha kigendera

Youssef Rharb yazamuye amarangamutima ya benshi nyuma y’ikintu gisekeje yasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports kugira ngo yemere kuyigarukamo

Mu marira avanze n’ibyishimo umuramyi Aime Frank yasezeye inshuti n’abavandimwe basenganaga