in

Mu marira avanze n’ibyishimo umuramyi Aime Frank yasezeye inshuti n’abavandimwe basenganaga

Umuramyi Aime Frank wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ,byumwihariko mu bihe bya guma mu rugo yasezeye inshuti n’abavandimwe basenganaga mu itorero rya four Square gospel church  riyoborwa na Bishop Dr Fidel Masengo.

Frank ugomba kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za America mu mpera z’uku kwezi aho agiye gukomereza ubuzima , yashimiwe umurava yagaragaje no gukorera Imana ,mu myaka itanu yari amaze mu itorero rya faur Square.

Frank yakoreye Imana binyuze mu kuramya no guhimbaza Imana nk’umuhanzi ku giti cye ariko kandi akabifatanya no kuririmba muri minisiteri y’Abanaziri ndetse na Upendo Choir .

Ubuhamya bwejo n’umugisha ,ni zimwe mu ndirimbo zazamuye igikundiro cya Aime Frank ,ndetse no gutaramira abakirisitu binyuze ku muyoboro wa youtube zitandukanye zibanda ku biganiro by’iyobokamana.

Mbere yo kwerekeza muri America , mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu Frank yabanje kwerekeza mu gihugu cy’Uburundi ,ahari umuryango we ,akaba ari naho azahagurukira yerekeza muri America aho agiye gukomereza ubuzima.

Aime Frank yasezeye abakirisitu basenganaga mu itorero rya four square gospel church
Aime Frank yasezeye abakirisitu basenganaga mu itorero rya four square gospel church

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Salumu kanakuze
Salumu kanakuze
1 year ago

Ubwo x narizwa n’iki

Ubuyobozi bwa APR FC bwagize icyo butangaza ku kintu cyo kuba bagiye kugura Youseff Rharb

Kayonza: Ikibumbano utamenya ubwoko bwacyo gikomeje guca ibintu hirya no hino