in

Kanombe: Inzu yari irimo amafaranga menshi cyane agera mu ma miliyoni yafashwe n’inkongi y’umuriro

Mu karere ka Kicukiro mu murenge wa a Kanombe haravugwa inkuru y’inzu y’umuturage witwa Nzanzubuhoro Edward yafashwe n’inkongi y’umuriro maze ibikoresho byose byarimo birashya birakongoka.

Ibi byabereye mu kagari ka Rubirizi aho Nyir’inzu yavuze ko mu minsi ishize hakunze kugaragara ibibazo by’amasharazi, bikaba ariyo ntandaro y’iyi nkongi y’umuriro yatumye ibikoresho byose byari muri iyo nzu nk’ameza, firigo, matera ndetse n’ibindi byinshi byahiye bigakongoka, gusa abari aho bahise bitabaza umurenge maze baza kubafasha kuzimya uwo muriro.

Iyi nzu ubwo yafatwaga n’inkongi y’umuriro, harimo umudamu wari uri gukoropa maze urugi ruhita rwifunga gusa kubw’amahirwe abaturage bari aho bakubise urugi maze avamo ari muzima kandi babasha gukuramo intebe aba arizo baramura gusa.

Nyir’inzu wari usanzwe urwaye, ibi byabaye ari hanze gusa avugana ko ubwo iyi nzu ye yashyaga harimo amafaranga arenga miliyoni 2 gusa kubw’amahirwe yaje gusanga akirimo ari mazima kuko yari ari mu kabati doreko yaje no kuyereka abari aho.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo badatera akabariro bapfa vuba

Gasabo umushoferi w’imodoka yakoze igikorwa kigayitse nyuma yo kugonga umunyamaguru maze agahita yitaba Imana