in

Uburyo bwafasha buri mukobwa kurwanya impumuro mbi ituruka mu myanya y’ibanga ye,cyane nk’iyo akuyemo akenda k’imbere

Kugira impumuro mbi ituruka hagana hasi mu myanya y’ibanga y’abakobwa ,bishobora kumwicira isoko yaba ku musore wamushimye cyangwa n’ahandi  nko mu kazi,cyane ko atari ibintu byihishira ,aho biziye biza kandi bihumura nabi.

Guhumura nabi mu myanya  y’ibanga y’abakobwa ,akenshi biterwa no kubira icyuya ,kutita ku isuku y’utwenda tw’imbere ,kutita ku isuku y’imyanya y’ibanga yawe n’ibindi nk’ibyo birimo no guhinduka kwa Hormones ,cyane ku bagore batwite ,rero bikaba bigusaba kwita ku isuku yawe mu buryo buhagije  kugirango urwanye impumuro mbi ituruka hasi aho.

dore muri rusange uburyo wakoresha urwanya impumuro mbi ituruka mu myanya y’ibanga yawe:

  • isukuze amazi y’akazuyazi igihe cyose uvuye mu bwiherero n’isabune z’abakobwa zabugenewe zikoreshwa mu myanya y’ibanga , ICYITONDERWA: Wirinde gukoresha isabune yose ibonetse mu myanya yawe y’ibanga.
  • Gerageza gufura utwenda twawe tw’imbere kandi utubike ahantu hari isuku
  • Ushobora gufata indimu ukayisiga ku ikariso yawe ariko utayitoheje ,ahagana aho imyanya y’ibanga ifata warangiza ukareka iminota 5 ukabona kwambara ako kenda k’imbere.
  • gerageza kurya neza kandi unywe amazi menshi
  • rimwe na rimwe usabwa guhindura ibikoresho by’isuku wifashisha mu bwiherero ndetse ukita ku bwiherero bwawe kugirango wirinde udukoko dutera indwara twakinjira mu gitsina cyawe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Alice yiyamye abamusaba gusubirana na Jules bakanyujijeho mu rukundo

Imbamutima za Mbappé ku bushotoranyi yakorewe n’umuzamu wa Argentina Messi arebera