in

Alice yiyamye abamusaba gusubirana na Jules bakanyujijeho mu rukundo

Urukundo rwa Alice Amika na Jules usanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe za America , ni rumwe mu rukundo rwavuzwe cyane muri 2020-2021 ,bitewe ahanini n’amafoto basangizaga aba bakurikira ku mbuga nkoranyambaga byumwihariko instagram agaragaza umunyenga w’urukundo barimo.

Icyakora guhera mu kwezi kwa 8 uyu mwaka ibyaba bombi byabaye nk’ibizamo kidobya ndetse bahagarika gushyira hanze amafoto barikumwe nkuko byari bimeze mbere ,bidaciye kabiri Alice abinyujije ku rubuga rwa tik tok yatangiye kugaragaza undi musore bari mu munyenga w’urukundo witwa Triqa.

Alice na Jules urukundo rwabo rwagarutsweho cyane muri 2020-2021
Alice na Jules urukundo rwabo rwagarutsweho cyane muri 2020-2021

Ibi bikaba byaratumye bamwe mubari basanzwe ari abakunzi be na Jules bamwadukira bamubwira ko ntawundi musore baberana nka Jules  ndetse ko uwo barikumwe ubu ngo ari umutekamitwe, ibi bikaba bitarashimishije Alice namba ,aho yifashishije urubuga rwa tik tok yiyamye abashaka kumuhitiramo gusubirana na Jules cyangwa kumwumvisha ko baberanye mu gihe nyamara batazi neza icyatumye batandukana.

Aha Alice akaba yasabye amakurikira kutamwinjirira mu bubuzima kuko ariwe uzi uwo bajyanye nuwo batajyanye.

Alice yihanangirije abamubwirako uwo bakundana ubu ari umutekamitwe
Alice yihanangirije abamubwirako uwo bakundana ubu ari umutekamitwe

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma y’igihe kinini fireworks zidaturitswa i Kigali zagarutse! Menya aho zizaturikizwa

Uburyo bwafasha buri mukobwa kurwanya impumuro mbi ituruka mu myanya y’ibanga ye,cyane nk’iyo akuyemo akenda k’imbere