in

Uburyo 4 bwagufasha gucika kungeso yo guca inyuma umukunzi wawe

Sad unhappy african wife avoiding talk ignoring husband after couple fight feels indifferent offended, upset frustrated black girlfriend tired of problems, thinking of divorce with selfish boyfriend

Guca inyuma umukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanye si ibintu byiza mu mubano, akenshi bigira ingaruka mu rukundo no muryango zishobora no gutuma umwe mu bagize urugo yihimura akaba yasiga urugo cyangwa se aho birengeje akaba yakwiyambura ubuzima.

Bishobora kukubaho utabigambiriye, aho iki kibazo gishobora kubonerwa umuti ubuzima bugasubira ku murong, ariko bikaba ibindi iyo hjemo ingeso, ugasanga ubikora asa n’uwabaswe n’iyo ngeso itari nziza na mba mu mubano w’abakundana n’abashakanye.

Ni gute rero watera umugongo icyo kibazo ngo ubashe kugira umubano mwiza n’uwo mukundana? hano kuri Ibazenawe, twabateguriye uburyo 4 bwafasha gucika ku ngeso yo gucana inyuma haba ku mukobwa/umusore cyangwa se ku bashakanye.

1. Sobanukirwa neza ko ufite ikibazo.

Gusobanukirwa neza, iyo wamaze kumenya neza kandi ugafata ingeso yo gucana inyuma ari ingeso mbi kandi ari ikibazo mu rukundo rwawe, kibangamira iterambere ry’umubano, ni intambwe ya mbere yo kubasha gutsinda iki kigeragezo cyakubase. Tangira gusenya imyumvire ipfuye mu mutwe wawe, imyumvire ikuganisha kuri icyo kibi, maze utangire kumva ko atari ikibazo gikwiye kukunesha, wumve ko udakwiye kubisubira na rimwe.

2. Shaka umukunzi wiyumvamo mu mpande zose.

Ukwiye gushaka umukunzi ugukurura mu buryo bwose, bwaba ubw’imitekerereze ye, uburanga, n’uko agaragara inyuma ku buryo uzajya ubona nta wundi muntu wamuruta mu isi yose , mbese hitamo wa wundi wishimira kurenza abandi bose.

3. Umva ko nta mwiza wabuze inenge.

Ntabwo wabona umuntu uri mwiza imbere n’inyuma, mu bintu byose 100%, uburanga n’ubwenge. ibuka ko turi abantu kandi kandi nta muntu ubura inenge n’imwe. Niba ufite umukunzi mwiza, wibuke ko ashobora kugenda mu nzira agasitara, bikaba byaba ngombwa ko yivuza akagira inkovu yangiza uburanga bwe. kandi nawe ubwawe wibuke ko utaremye mu buryo utagira inenge n’imwe, umuntu ni nk’undi.

4. Saba ubujyanama.

Niba warabaswe n’ingeso yo guca inyuma umukunzi wawe, ukaba ubona utabasha kubireke ngo bigushobokere egera abazi cyane ibyerekeye umubano babigize umwuga bagufashe.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Aya niyo mategeko 10 agenga urukundo

Niba ufite inshuti zifite iyi myitwarire byaba byiza uziretse.