in

Niba ufite inshuti zifite iyi myitwarire byaba byiza uziretse.

Mu buzima bwa buri munsi tugira abantu twita inshuti zacu. Hari abo twita inshuti magara, hari inshuti twita umwihariko gusa hanabaho inshuti twita izisanzwe, bamwe baba bari aho, mushobora guhura rimwe mu mwaka ukumva nta kibazo, gusa yagira ikibazo ukamutabara, ukamuba hafi.

Ariko hanabaho abantu tuba twita inshuti ariko uko batwitwaraho bikaba bihabanye n’ubushuti nyakuri. Kubera ko nubwo twe tubita inshuti ariko uburyo bo batwitwaraho bikaba rwose atari ubushuti.
Hano tugiye kukwereka abantu ukwiye gukura ku rutonde rw’inshuti zawe kuko uko bakwitwaraho buhabanye n’ibyo inshuti zikora.

1. Inshuti ikugerekaho amakosa.

Nta zibana zidakomanya amahembe birasanzwe. Ariko se niba buri gihe akwereka ko ari wowe munyamafuti, ko wamunaniye, kandi ukaba ubibona unabizi ko nta kosa wakoze, iyo ni inshuti nyabaki? Gusa na we suzuma niba koko atari wowe wamunaniye.

2. Inshuti itubaha imipaka yawe.

Buri wese mu buzima bwe agira umupaka runaka. Ushobora kuba uvuga uti sinitaba nyuma ya saa yine z’ijoro, sinjya mu kabari ngo ntinde gutaha, sinywa iki n’iki… Ibyo ni uburenganzira bwawe kandi ukwiye kubyubahirwa. Niba rero imipaka wishyiriyeho aba uwa mbere mu kuyirenga, nta mpamvu ifatika ibiteye, ntagukunda ahubwo aragusuzugura.

3. Inshuti idafata iya mbere.

Ni wowe uhamagara gusa, kwandika ni wowe ubibanza, kumusura no kugusura byose ni wowe ubanza kubisaba, gusohokana ni wowe. Harya ubwo tuvuze ko uri kumwihomaho twaba tubeshye?

4. Inshuti idaha agaciro igihe cyawe.

Mwahanye gahunda ya saa tanu akugeraho saa kumi, atanabanje kukuenyesha ko ari butinde. Umubwiye ko saa tatu uba winjiye mu ishuri nta kuguhamagara, nuko zirenzeho icumi ukabona arahamagaye wakitaba ati nari nibagiwe. Mwapanze ikintu ku isaha, bituma ugira ibyo wigomwa nuko ku munota wa nyuma ati uzi ko mbona ntakibonetse. Wabaza igitunguraye ukumva ntigifatika. Ubwo wowe ntacyo wumvamo?

5. Inshuti iguca intege.

Ubusanzwe inshuti zibereyeho guterana ingabo mu bitugu, gutabarana aho rukomeye. Ariko uramubwira ibyo upanga gukora ati reka ibyo ntiwabibasha, ati wahita uhomba wowe ndakuzi… Akubwiye atyo akarenzaho kukwereka ikindi wakora, nta cyo bitwaye. Ariko kuguca intege gusa, nta kindi akunguye, si ubushuti

6. Inshuti ihorana ukuri

Nubwo wenda wumva ko iyi ari yo nshuti nyayo nyamara nugenzura uzasanga ari yo mbi kurenza izindi. Umuntu muhora muhuza kuri buri kimwe, akakwereka buri gihe ko ibyo avuga ari byo, nawe ukumva koko ni ukuri, umuntu twakita “Mr/Mrs Always Perfect”, aha na ho witonde wasanga ashaka kugupakiramo ibye ukazashiduka uri ingaruzwamuheto ye, ugahinduka “Ndiyo Bwana”

7.Inshuti itakubaza uko umeze.

Niyo muri kumwe usanga akubwira ibye gusa, aguhamagara akubwira ibye ariko ntarigera na rimwe akubaza wowe uko umerewe, muri make kuba akureba cyangwa akumva birahagije gusa. Uwo si inshuti ni rubanda kuko inshuti iba ihangayikishijwe n’ibyawe, uko waramutse, uko wiriwe, amakuru yawe, gahunda zawe…

8.Inshuti ikwibuka iyo igukeneye gusa.

Ukwezi gushize atanakwandikira cyangwa ngo aguhamagare, none agize gahunda yakemurwa nawe nibwo yibutse ko uhari, bumwiriyeho yibuka kukuvugisha ngo aze acumbike iwawe. Anyuze iwawe yibuka kuguhamagara akubwira ko ahanyuze… Mbese iyo abonye igituma akwibuka ni bwo akuvugisha.

9.Inshuti idaha agaciro uwo uri we.

Buri wese agira uko azwi kandi uwo uri we bituma hari uburyo bumwe cyangwa ubundi witwaramo. Niba uri maneko ni urugero, inshuti yawe niba ibizi iba ikwiye kubigira ibanga.

Wenda se uri undi muntu runaka ariko kuko mwabyirukanye ashaka gukomeza kukwita twa tuzina, kuvogera aho ukorera ngo kuko muri inshuti, ibi nta nshuti nyayo ibikora.Ni zimwe tuvuze, ariko niba mu nshuti ufite harimo izitwara gutya, ni cyo gihe ngo uve ku giti ujye ku muntu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uburyo 4 bwagufasha gucika kungeso yo guca inyuma umukunzi wawe

Umuhanzi Shaffy yakoze ishusho y’inzozi ze zo kuryamana na ShaddyBoo