in

NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE

Ubukwe bwapfiriye ku rusengero, abantu barumirwa.

Bride and groom put their hands together on wedding bouquet

Ubukwe bwapfiriye ku rusengero ubwo abayobozi b’itorero ry”abadivantiste b’umunsi wa karindwi mu gihugu cya Ghana bangaga gusezeranya umugabo n’umugore ngo kuko badahuje idini ,ibintu byatumye benshi bumirwa.

Uwitwa Obaa Yaa Amponsah kuri Facebook yavuze ko mugenzi we banze kumusezeranya ndetse bagatanga amabwiriza ko umupasiteri bose ko batagomba gusezeranya abo bombi.

Abayobozi kandi batanze amabwiriza ko umupasiteri uzasezeranya umudive n’undi muntu utari umudive, azahanwa ku buryo ashobora no kwamburwa urupapuro rw’ubushumba.

Obaa Yaa hari icyo yanenze kuri iyi ngingo, Ati ” Twiyita abasigajwe, ngo dushaka gutsindira imitima. Ibi mbona biri mu nyigisho no mu ndirimbo. Ntekereza ko no gushakana nabyo bihuza abantu. Ese nidukomeza gukora gutya ni gute tuzabwiriza abasigaye bo muri iki kiragano?

Uyu kandi yibabjije impamvu iri torero ryemera kwakira amaturo yatanzwe n’abatari abadive ariko kubakira mu itorero bikaba ingorabahizi.

Uyu mukirisitu yavuze ko iyi ariyo mpamvu iyo umudive ashakanye n’utari umudive atagaruka ku rusengero kuko baba baramubabaje. Ati ” Mureke twumve ko no mu ishyingirwa habamo agakiza.

Obaa Yaa ariko ntiyavuze ishami rya SDA Ghana ryanze gusezeranya uyu mugenzi we. Ubusanzwe andi madini, abashaka gusezerana imbere y’Imana badahuje ukwemera, umwe ahindurira undi, bukabona kubutaha.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Fata icyemezo bwangu niba ubona ibi bimenyetso ntabwo umukunzi wawe mukwiranye.

Agakoryo umuhanzi Omah Lay yakoreye muri KigaliArena.