in

Agakoryo umuhanzi Omah Lay yakoreye muri KigaliArena.

Umuhanzi ukiri muto Omah Lay wo muri Nigeria yaraye ataramiye abanya Kigali mu gitaramo cyabereye muri Kigali Arena kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Ugushyingo 2021. Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo ze hafi iminota 40 aho yaje gukora agakoryo ko kujugunya ikoti rye maze umwe mu bafana akaritahana.

Omah Lay yataramiye i Kigali, nyuma ya mugenzi we w’umunya-Nigeria Adekunle Gold. Ni we wari umuhanzi Mukuru mu gitaramo cyatumiwemo abahanzi batandatu barimo Platini, Bushali, Juno Kizigenza, Ariel Wayz na Ish Kevin.

Mbere y’uko atangira kuririmba, uyu muhanzi yabwiye abanya-Kigali ko yishimiye kubataramira, kandi ko yanyuzwe n’uburyo yakiriwe. Yavugaga ko atorohewe n’uburyo ibyuma biri kuvuga, ariko ko akora uko ashoboye kugira ngo anezeze abitabiriye iki gitaramo.

Omah Lay byageze hagati mu gitaramo yikura ikote aritera mu bafana, umunyamugisha ni uwarifashe. Yaririmbye indirimbo nka ‘Bad influence’, ‘infinity’, ‘Fire my Mind’, Gold’,…

Uyu muhanzi yaririmbaga anabyina, yari yitwaje Dj wamufashije kuririmba mu buryo bwa ‘Semi-Live’. Mbere y’uko aririmba indirimbo ye yise ‘Understand’, uyu muhanzi yahamagaye ku rubyiniro inkumi zimufasha gususurutsa abantu. Yahisemo abakobwa babiri nyuma y’iminota micye yari amaze yitegereza mu bari imbere ye.

Reba amakuru ya showbiz agezweho:

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubukwe bwapfiriye ku rusengero, abantu barumirwa.

Aho yaciye ntihaca urwaho: Ibyo Zari na Diamond Platnumz bakoranye byongeye gushyira abantu mu rujijo(Video).