in

Ubukwe bwahumuye:imiryango ya The Ben na Pamella bakoze inama y’ubukwe

Abo mu muryango wa The Ben na Pamella bahuye bagamije gutegura inama y’ubukwe , ibintu byaciye amarenga ko ubukwe bwabo buri hafi.

Bihujwe n’iminsi mikuru by’umwihariko umunsi mukuru wa Noheli aho abantu bose bari baruhutse, Miss Pamella n’umuryango we bakoze inama itegura ubukwe bwe n’umukunzi we The Ben wamwambitse impeta.

Uwantege Jeannette ni umubyeyi wa Miss Pamella (maman we), ndetse ubwo aba bombi bahamyaga isezerano ryabo mu mategeko yari ahari yanakenyeye bya kinyarwanda.

Yaba Miss Pamella ndetse na Sonia basangije abantu babakurikira ku mbuga nkoranyambaga ibihe byiza bagiriye muri iyi nama, ndetse ni inama yari irimo umuryango wo kwa Pamella gusa.

Usibye ibiganiro byavugiyemo aha aba bombi n’umuryango wabo bafatanyije kwizihizanya iminsi mikuru ya Noheli, ndetse Miss Pamella agenda yifuriza buri umwe Noheli nziza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Cristiano Ronaldo utegereje akazi yahawe impano ihenze n’umugore we

Mu myambaro igaragaza ibibero bye, Yolo The Queen yongeye kwica abagabo mu mutwe (Amafoto)