in

Ubuhanuzi bwa Axel Rugangura bubaye ibinyoma

Kuri uyu wa 2 tariki ya 23 Mata, nibwo ikipe ya Rayon Sport yakinaga umukino wo kwishyura na Bugesera mu gikombe cy’amahoro, umukino wabereye mu karere ka Bugesera.

Umukino wambere wari warangiye Bugesera itsinde Rayon Sport igitego kimwe ku busa.

Uyu munsi mu rubuga rw’imikino, umunyamakuru Rugangura Axel yari yavuze ibisa nk’ubuhanuzi gusa nawe yabwiwe, yari yavuze ko afite amakuru yizewe ko ikipe ya Rayon Sport igomba kuza gutsinda ibitego 2:1 bikaba byatuma ibona itike ikomeza.

Aya magambo ya Rugangura yatumye benshi batekereza ko Rayon Sport yaba yaguze umukino.

Ibi uyu munyamakuru yavuze, ntibyasohoye kuko umukino waje kurangira bugesera itsinze 1:0, ibyo bituma Bugesera isezerera Rayon Sport ku giteranyo k’ibitego 2:0

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports ibuze byose! Bugesera FC ifashe Murera irayisubira iyikubita itababarira

Inzozi za Gasogi United ya KNC birangira Police FC izishyizeho iherezo