in

Ubangamiwe no kugira inda utishimiye,Dore icyo wakora.

A woman waist part with overwight and some pain in her body

Dore ibintu by’ingenzi ukwiriye kwibandaho mu gihe ushaka gutakaza amavuta yo mu nda ibyo benshi bita ibicece nk’uko tubikesha Health Line Magazine itanga inama ku buzima:

1.Kunywa amazi menshi

Ni byiza kuzirikana ko amazi ari ubuzima ndetse anabasha mu kugabanya amavuta menshi ari ku mubiri. Niba koko ushaka kugira munda zero amazi yagire inshuti yawe magara.

2.Icya mbere ni ukugabanya isukari

Iyo uriye isukari nyinshi, umwijima uba wuzuye fructose nyinshi bityo ukayihinduramo amavuta yo mu bwoko bwa fat. Ayo mavuta rero nta handi yibika atari kunda. Iyo bigeze rero ku isukari iba mu binyobwa biba bibi kuko ni yo iba ari nyinshi. Niba ushaka kugabanya inda irinde kunywa ibintu bifite isukari nyinshi.

3.Gukora Siporo

Ni byiza ko wakora sport zigorora mu nda nka za abdominaux cyangwa pompage nkeya ku munsi ibyo ni ingenzi kuko bigufasha kuhakomeza bityo ntago wongera kubyibuha munda ahubwo uhora wemye munda hagororotse.

4.Kurya imboga n’imbuto

Ibi ni bimwe mubikungahaye kuri fibre ndetse n’isukari nziza byagufasha kugabanya amavuta ashobora kwibika kunda bityo iyo ufata ifunguro ryiganjemo imbuto n’imboga bituma utabyibuha munda.

5.Kunywa icyayi cy’icyatsi (Green Tea)

Iki cyayi ni kiza cyane kuko cyuzuyemo anti oxidant zisohora imyanda mu mubiri ndetse n’amavuta mabi akenshi yibika kunda nibyiza rero gufata Green Tea mu gihe ushaka kugabanya amavuta yo kunda. Ikindi kintu abakobwa benshi n’abamama bakunda kandi nyamara kibatera kubyibuha inda vuba ni icyayi cy’amata ndetse n’igikoma cya n’ijoro mbere yo kuryama birimo isukari. Byaba byiza ubaze amasaha atanu mbere yo kuryama nta kintu washyize munda bityo bifasha umubiri kutabika amavuta menshi avamo umubyibuho wo kunda gusa.

6.Irinde ifarini

Ifarini ni imwe mu bintu bishobora kukongerera amavuta yo kunda bityo ukarushaho kubyibuha inda, ubwo aha turavuga nka za keke, imigati, capati, amandazi ndetse n’ibindi byose bikozwe mu ifarini. Kureka ibiryo birimo ifarini burundu bishobora kukugabanyiriza inda mu buryo utatekerezaga.

7.Kurya proteines nyinshi

Protein ni imwe mu ntungamubiri burya zifasha gutakaza ibiro. Abahanga bavuga ko kurya ifunguro ririmo protein bifasha umubiri kudashaka ibiryo birimo za calorie nyinshi nk’amasukari bityo bikakurinda kubyibuha cyane, ndetse no kuzana amavuta ku nda. Rero ni byiza mu gihe ushaka gutakaza amavuta yo kunda ko ugomba kurya ifunguro ryiganjemo za protein nk’amata, amagi, imboga, ubunyobwa n’ibinyampeke.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking News: Hamenyekanye impamvu umukino w’U Rwanda na Senegal wasubitswe

Ibyo umuhanzi Cyusa atangaje kuri etaje ye ya miliyoni 150.