in

Ibyo umuhanzi Cyusa atangaje kuri etaje ye ya miliyoni 150.

Umuhanzi Cyusa Ibrahim uri mu bagezweho muri muzika gakondo yahishuye ko inzu ari kwubaka ku Ruyenzi iri hafi kwuzura igeze mu mirimo yanyuma. Agaciro kayo akabarira hagati ya miliyoni 120 na 150 Frw, aya yose ngo yayakuye mu muziki.

Mu kiganiro Showbiz Trends cya BTN TV cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Nzeri 2021, Cyusa yaje guhishura ko iyi nzu iri hafi kwuzura igeze mu mirimo yanyuma. Yavuze ko niyuzura izaba ifite agaciro kabarirwa hagati ya miliyoni 120 na 150, aya mafaranga yose ngo nta nguzanyo ya Bank irimo ahubwo ni ayo yakuye mu muziki.

Etaje ya Cyusa igeze mu mirimo yanyuma

Ati “Tugeze muri finissage, urabizi kwubaka ntabwo biba byoroshye kandi twari tumaze imyaka ibiri tudakora, nta kintu twinjiza, nta n’inguzanyo nigeze mfata muri bank kuko ndabitinya. Ubu nibwo akazi katangiye kuboneka, wenda mu kwacumi na kabiri yaba yuzuye ntawamenya. Iyo wubaka uba umeze nk’uri gutaba amafaranga kuko uba ushyiraho ushyiraho ariko nirangira yose izaba iri hagati y’amafaranga miliyoni 120 na 150Frw.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubangamiwe no kugira inda utishimiye,Dore icyo wakora.

Umwarimu ari mu mazi abira nyuma yo kogosha umwana w’abandi.