Cristiano Ronaldo wahoze akinira Real Madrid kuri ubu akaba ari mu ikipe ya Manchester United, yatutswe bikomeye n’uwahoze ari myugariro wa FC Barcelona ukomoka mu gihugu cya Brazil.
Danny Alves yahanganye na Ronaldo mu mikino nyinshi mu gihe cyabo, cyane cyane mu gihe bahuriraga muri La Liga,aho uyu myugariro yemera ko uyu munya Portugal ari we mukinnyi ukomeye cyane kurusha abandi bose yahuye nabo.
Abajijwe umukinnyi wamugoye, Alves yagize ati “Cristiano Ronaldo. Uriya [akoresha ijambo “bastard” ry’igitutsi] ntabwo iguha umwanya wo guhumeka n’isegonda. Ntabwo nitwaye nabi cyane, ariko biragoye. Ni imashini y’ibitego”,