in

Tricia n’umugabo we Tom Close bavuze impamvu bahisemo kurera umwana watoraguwe mu mwaka wa 2019 i Nyagatare

Umuhanzi Dr Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close, yagaragaje ko kwemera kurera umwana watoraguwe i Nyagatare ku muhanda ari uruhinja atari ibintu byizanye ahubwo ari umuhigo yahize akiri umwana.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiriye mu rusengero ‘City Light Foursquare Gospel Church Rwanda’, aho yaganirizaga abari bitabiriye icyiswe Youth Connection.

Iki kiganiro yagitanze tariki 10 Werurwe 2023. Yashakaga kugaragaza ko iyo umuntu atekereje ikintu, ari we ugira uruhare kikabaho.

Yatangiye agaragaza ukuntu akiri umwana hari ibintu yatekereje agomba kuzageraho mu buzima, kandi ubu akaba yishimira ko yamaze kubigeraho.

Ati “Nkiri umwana hagati y’imyaka umunani na 13, ibyo natekereje byose nabigezeho. Icya mbere navuze ko nzaba umuganga, gusa kumenyekana ntabwo ari ibintu nifuje. Ku myaka 13 nari nziko ngomba kuzagira urugo, nari nziko nzabyara abana batatu nkafata undi wa kane ndera.”

Tom Close n’umugore batangiye kurera uyu mwana muri Kamena 2019. Icyo gihe rwari uruhinja byakekwaga ko rufite amezi atatu.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mbega ibipantaro!: Bulldogg yashyize hanze amafoto ye akiga muri Secondary gusa imyambarire y’icyo gihe ntivugwaho rumwe(Amafoto)

Ibintu 5 urya cyangwa unywa n’ijoro bikagutera kurota ibintu biteye ubwoba