in

TMC wahoze muri Dream Boys yagarutse i Kigali mu Rwanda igitaraganya

Mujyanama Claude wamamaye nka TMC, umwe mu bahanzi bari bagize itsinda rya Dream Boys, ari kubarizwa i Kigali nyuma y’imyaka itatu yari amaze atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

TMC yageze i Kigali ku wa 3 Ukuboza 2023, amakuru ahamya ko ari mu Rwanda mu rugendo rw’igihe gito aho ari muri gahunda ze bwite zidafite aho zihuriye n’umuziki.

TMC yavuye mu Rwanda mu ntangiriro za 2020 nyuma yo kurangiza Icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) mu byo gucunga no kugenzura imishinga.

Turakwamamariza kuri macye. Uko yaba angana kose.

Uyu muhanzi wageze muri Amerika yifuza kwiga ‘Doctorat’ yasanze bitoroshye, ahitamo gusubira mu Cyiciro cya gatatu cya Kaminuza.

Icyo gihe yahise ajya kwiga ibijyanye na ‘Data Sciences’ muri ‘Eastern University’ iherereye muri Leta ya Pennsylvania.

Uyu muhanzi yamamaye mu itsinda rya Dream Boys, icyakora nyuma y’uko yerekeje muri Amerika ryabaye nk’irisenyutse Platini baririmbanaga atangira urugendo rwo gukora umuziki ku giti cye.

TMC kuva yakwerekeza muri Amerika, yakoze indirimbo yise ‘Uwantwaye’ yasohotse muri Mata 2021. Yari ikurikiye iyo yise ‘Ntega amatwi’ yasohoye mbere gato yo kuva mu Rwanda mu 2020.

Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imvura yahitanye abantu 50

Umuzamu w’ikipe y’igihugu Amavubi yaraye ahetse ikipe ye ayigeza ku mukino wa nyuma wa Knockout