in

Imvura yahitanye abantu 50

Abapfuye bazize umwuzure watewe n’imvura nyishi yaguye mu mu gace ka Kateshi mu Ntara ya Manyara muri Tanzania bamaze kugera kuri 50.

Iyi mvura yaguye kuva kuwa Gatandatu, yangiye ibintu byinshi birimo imihanda, amazu n’imirima ndetse ihitana n’abantu 50 nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Citizens cyo muri Tanzania.

Itangaza rya Guverineri w’Intara ya Manyara, Queen Sendiga, riravuga ko kugeza ubu tariki ya 4 Ukuboza abakomeretse bakiri 85, mu gihe abapfuye ari 50.

Amashuri ya Katesh, Hanang na Dumanang ari kwifashishwa mu gutabara abarokotse uwo mwuzure no kubaha aho bakinga umusaya.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uko wareba amanota wabonye mu kizami cya leta gisoza amashuri yisumbuye 2022-2023 (sdms)

TMC wahoze muri Dream Boys yagarutse i Kigali mu Rwanda igitaraganya