in

Tite watoje Brazil mu gikombe cy’isi yacakiranye n’ibihazi bya Rio de Janeiro bimuhora amarira yateje abaturage

Tite watoje Brazil mu mikino y’igikombe cy’isi yahuye n’ibihazi bya Rio de Janeiro bimuhora amarira y’abaturage y’abateje ubwo Brazil yasezererwaga muri 1/4 na Croatia.
Ikipe y’igihugu ya Brazil niyo kipe yitabiriye igikombe cy’isi cy’uyu mwaka cyaberaga muri Qatar ihabwa amahirwe menshi yo kucyegukana kurusha andi makipe y’ibihugu, kubera abakinnyi bakomeye ifite bakina mu makipe akomeye barimo: Neymar ukina muri Paris Saint-Germain, Vinicius ukina muri Real Madrid, Casemiro ukina muri Manchester United ndetse n’abandi. Brazil yaje gutungurwa ndetse inatungura benshi isezererwa muri 1/4, itsinzwe na Croatia kuri penariti.

Mu byo Tite yazize harimo n’amarira ya Neymar

Nyuma y’uko Brazil isezerewe mu gikombe cy’isi, umutoza wayo Adenor Leonardo Bacchi uzwi nka Tite yahise yegura igitaraganya. Nk’uko ibinyamakuru byo muri Brazil bibitangaza, uyu mugabo ejo ni mugoroba saa kumi n’ebyiri yari ari kugenda mu mihanda ya Rio de Janeiro maze abajura baramwirukankana, bakimara kumufata bamubwiye ko yatumye ikipe y’igihugu cyabo isezererwa hakiri kare, barangije bamwambura umukufi (Chain) uhenze cyane yari yambaye mu ijosi.

Uyu mugabo w’imyaka 61 nyuma yo gusezererwa mu gikombe cy’isi yatangaje ko uruziga rwe rurangiye agiye guha umwanya abishoboye, akaba aribo bakomezanya n’ikipe ariko kugeza ubu nta mutoza uraboneka.
Ubu amakuru avuga ko Brazil yaganije abatoza nka Jose Mourinho ,Zudane na Ancellot utoza Real Madrid ariko nanubu ntirabona umutoza waza kuyitoza.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

AMAFOTO: Iyi myambarire ntisanzwe hari abaje bambaye nk’abakanishi abandi baza bambaye nk’abamotari reba imyambarire abanyamakuru ba RADIOTV10 baje mu kiganiro bambaye

Mu Mafoto: uko ibyamamare muri ruhago byizihije umunsi mukuru wa Noheli