in

Tanasha yashimagije bikomeye Diamond Platnumz babyaranye umwana.

Umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Kenya, Tanasha Donna, yashimagije bikomeye Diamond Platnumz babyaranye,ahamya ko kuri ubu uyu muhanzi arimo kwita cyane ku mwana babyaranye bise Naseeb Junior.

https://www.instagram.com/p/CI_alH4MUsq/?igshid=tc6ikbd9r8fx

Tanasha Mu kiganiro yagiranye na Rick Media, Tanasha yashimye cyane Diamond ndetse anagaragaza ko kuri ubu arimo gutanga neza indezo y’umwana kandi akita ku byo akeneye byose.

Tanasha yagize ati: “Ubu arimo gutanga indezo neza, amwitaho cyane kandi ashyiramo ingufu uko ashoboye rwose. Nkunda ibyo akorera abana be. Arimo gushyiramo ingufu kugira ngo umwana wanjye amererwe neza kandi ndamwishimiye cyane ”,

Tanasha na Diamond Platnumz bakanyujijeho mu rukundo ndetse banapangaga ibyo gukora ubukwe gusa nyuma yo kumutera inda ,Diamond yahise atangaza ko bashwanye ,kuva ubwo ubukwe bwabo burangira aho.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Cristiano Ronaldo yaciye agahigo yibikaho igihembo cyananiye Messi.

Umupadiri ufite amaderedi na tatuwaje akomeje kuvugisha abatari bake (AMAFOTO)