in

Sobanukirwa: Ibyo kurya bigabanya ubushake bwo gutera akabariro

Uwavuga ko ubuzima bw’imyororokere ari ryo zingiro ry’urugo ntiyaba abeshye. Umwe niwe wavuze ati iyo mu nda hahaze munsi y’umukondo naho harashaka. Bivuze ko niyo waba wariye ibyo ushaka byose, niyo waba utunze ute, ariko n’imibonano mpuzabitsina iba ikenewe ngo urugo rube rwuzuye. Erega burya icyatumye mwemera kubana ni uko hari ikindi mutabonaga iwanyu.

Ibaze rero gutaha wumva ufite ubushake nuko watangira gukuyakuya mugenzi wawe ngo mugire uko mwigenza akakubwira ko yumva atabishaka (Atari muri mood, nkuko imvugo y’ubu ivuga). Birumvikana uhita wibaza ikiri kubitera.

Burya rero ubushakashatsi bwagaragaje ko hari ibyo kurya bimwe, iyo tubiriye cyane tugakabya bigira uruhare mu kudutera kubura ubushake.

Muri iyi nkuru twaguteguriye ibyo kurya 5 bya mbere mu kugabanya ubushake bwo gukora imibonano wari ukwiye kugabanya uburyo ubifatamo.

Ibyo kurya bigabanya ubushake bw’imibonano

1.Ibinyasukari

Birazwi ko ibinyasukari kimwe n’isukari nyirizina ari ibyo kurya cg kunywa byongera ingufu mu mubiri. Nyamara kandi iyo bibaye byinshi mu mubiri bituma imiyoboro y’amaraso yifunga nuko bigatuma uko amaraso agenda bigabanyuka. Imyanya myibarukiro ikenera amaraso menshi mu gihe cyo gukora imibonano, kuko niyo atuma twumva umushyukwe.

Iyo rero agabanyutse bigira ingaruka yo gushyukwa buhoro ku buryo ubushake bubura. Gusa hano ibishinjwa cyane ni ibyavuye mu ruganda nk’isukari, imigati n’ibindi.

2.Amafiriti

Biragoye ko wasanga urugo rwa gisirimu rumara icyumweru rutariye ifiriti. Ndetse abarya muri za resitora ushobora gusanga buri munsi barya ifiriti. Hano hazamo za humburger n’ibindi byose bishyirwa mu mavuta. Ibi bibamo igipimo cyo hejuru cya trans fats, ibi bikaba ibinure bibangamira ikorwa n’ikoreshwa rya testosterone, umusemburo ugira uruhare mu kugira ubushake bw’imibonano. Kuyarya kenshi ni ukwiyongerera ibyago byo kudashyukwa, cyane cyane ku bagabo.

3.Soya

Soya ni ikimera  cyuzuye vitamin z’ingenzi na za poroteyine. Ndetse benshi bayisimbuza amata y’inka kuko yo (soya) nta binure biyirimo. Nyamara kandi kuyikoresha cyane bigabanya igipimo cya testosterone mu mubiri, bikagabanya ubushake bw’imibonano. Kuyirya bitarenze 2 cg 3 mu cyumweru birahagije naho kurenza ni ugukurura ibyago byo kubura ubushake bw’imibonano.

4.Oxalic acid

Iyi aside umubiri urayikenera ariko ku gipimo cyo hasi. Iyo ibaye nyinshi ituma impyiko zikora nabi. Iyo impyiko ziri gukora nabi bigira ingaruka zo gutera ubwandu mu nzira y’inkari ari nayo inyuramo amasohoro ku bagabo. Ibi rero bigabanya testosterone ndetse bikanatera intangangabo n’amasohoro kugabanyuka. Kimwe mu biribwa abagabo bakwiye kurya buhoro kuko kirimo iyi aside ni epinari. Izi mboga nubwo ari nziza ariko kuzirya cyane si byiza

5.Mint

Iki ni ikirungo cyo mu muryango umwe n’umwenya. Nyamara kandi mu gihe umwenya wo uzwiho kongera iruba, mint yo igabanya ubushake. Bivugwa ko abihayimana bamwe bajya basabwa kuwuhekenya no kuyinywa mu cyayi kenshi kugirango bibagabanyirize gushyukwagurika. Iyi mint igabanya igipimo cya testosterone, umusemburo uzwiho ko ariwo utuma abagabo bagira ubushake.

Dusoza

Ibi tuvuze hejuru si byo gusa bigabanya ubushake kuko ku rutonde rurerure hanazamo inzoga, amata, licolice n’ibindi.

Nyamara kandi ntabwo ari bibi muri rusange ahubwo ku gipimo cyo hasi ntacyo bitwara kuko bifite icyo bimariye umubiri wacu.

Niyo mpamvu usabwa kubirya utarengeje igipimo.

Src: umutihealth

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mutesi Jolly yerekanye ibibero bye ubwo yarari ku mazi (ifoto)

Inkuru nziza ku biyandikishije gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga mu mujyi wa Kigali