in

Sobanukirwa: Indwara ya Angine umenye uko wahangana na yo mu gihe yagufashe

Kuri uyu munsi tugiye kureba byinshi ku ndwara ya Angine ikunze kwibasira abakiri bato ndetse n’abakuru tumenye byinshi kuriyo nuko wakwirinda guhura nayo.

Iyi ndwara yibasira cyane cyane abakiri bato gusa n’abakuze barayirwara.Angine itewe na bagiteri iterwa na mikorobi yitwa streptocoque (soma sitireputokoke) ikaba yibasira cyane abantu barengeje imyaka 3.

 

Iyatewe na virusi itandukanye n’iyatewe na bagiteri

Angine ivurwa ite?

Nkuko twavuze ko ziterwa na mikorobi zo mu bwoko 2 butandukanye. Kuzivura nabyo biratandukanye.
Ku mwana uri munsi y’imyaka 3, akenshi angine iba yatewe na virusi, gukora ibizami ntibiba bikiri ngombwa.

Imiti ahabwa ni iyo kugabanya uburibwe no kongerera ingufu ubudahangarwa bw’umubiri we.

Umuti w’ibanze ni paracetamol, gusa na ibuprofen arayemerewe mu gihe afite ibiro biri hejuru ya 7.

Ku mwana urengeje imyaka 3 kimwe n’umuntu mukuru, hakorwa ikizami cyihuse cyo kureba neza icyateye iyo angine. Mu gihe bidashoboka gukora icyo kizamini, hari ibimenyetso 3 muganga areberaho:

  1. Inkorora
  2. Umuriro
  3. Kubyimba mu muhogo

Niba umurwayi akorora, akaba adafite utubyimba mu muhogo, akaba adafite umuriro cg afite mucye, nta kabuza iyo angine yatewe na virusi. Ahabwa imiti yo kugabanya ububabare nka paracetamol, ibuprofen cyangwa aspirin.Gusa twibutseko aspirin ku mwana itemewe cyane cyane ari munsi y’imyaka 18.

Aha wemerewe gukoresha ubuki, n’igi ribisi, icyayi cya tisane (uruvange rw’umucyayicyayi, teyi, umwenya,indimu n’ibindi) kuko byongerera imbaraga umubiri

Iyo rero umurwayi adakorora, akaba afite umuriro mwinshi kandi mu muhogo habyimbye, ku buryo iyo ukozeho inyuma wumva habyimbye, umuti w’ibanze ni amoxicillin, cloxacillin cg Peni-V kuko icyo gihe iyo angine iba yatewe na bagiteri.

Iyo angine yatewe na bagiteri mu mihogo harabyimba

Aha twibutseko bagitirimu (Bactrim /cotrimoxazole) itagishyirwa mu miti iyivura nubwo ikoreshwa cyane n’abantu benshi.

Indi miti yemewe ni augmentin, cefotriaxone, cefixime, mu gihe iyo twavuze mbere itabasha kuvura. Gusa muganga niwe wemerewe kuyikwandikira.

NTUGOMBA NA RIMWE KUNYWA IMITI YA ANTIBIYOTIKE MUGANGA ATAYIKWANDIKIYE. IYI MITI UMURWAYI AGOMBA KUYINYWA AKAYIMARA. GUSA IYO HASHIZE IMINSI 3 NTA GIHINDUKA UGOMBA GUSABA MUGANGA KUGUHINDURIRA.

Angine yakwirindwa ite?

Byaragaragaye ko akenshi zikara mu gihe cy’ubukonje kuruta mu gihe cy’ubushyuhe. Niyo mpamvu tugiye kurebera hamwe ibyo wakora ngo wirinde.

  • Ifubike bihagije cyane cyane mu gihe cy’ ubukonje no mu gihe cya nimugoroba.
Kwifubika ni ingenzi mu kwirinda angine
  • Kuvuga usakuza no kwikokomora byirinde cyane kuko byangiza inyama zo mu muhogo
  • Irinde kunywa ibintu bikonje.
  • Hagarika kunywa itabi burundu
  • Gerageza kuba ahantu hari umwuka mwiza ufungure amadirishya mu nzu hagere umwuka n’umuyaga.
  • Jya unywa ibintu bishyushye kandi birimo ubuki niba wabubona hafi.
  • Mu gihe uri kumva mu mihogo hari guhinduka, nywa tisane; uru ni uruvange rwa romari, teyi, umwenya n’ umucyayicyayi indimu n’ibindi, ushyiremo ubuki.
Gerageza kunywa ibishyushye kandi uruhuke
  • Shaka ibumba ry’ icyatsi uritobe mu mazi meza, ushire ku gitambaro uzingurize mu ijosi bimareho iminota 10.
  • Ryama uruhuke bihagije kandi wirinde stress muri wowe.

src: umutihealth

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umwana agarutse mu rugo Kwizera Pierrot yamaze kumvikana na Rayon Sports arasinya uyu munsi

Umusore arimo kuririra mu myotsi nyuma yo guterera ivi umukobwa yarihiye amashuri akamukorera amabara ku karubanda (Video)