in

Umusore arimo kuririra mu myotsi nyuma yo guterera ivi umukobwa yarihiye amashuri akamukorera amabara ku karubanda (Video)

Umusore wo muri Nigeria yashenguwe n’agahinda nyuma yo gushaka kwambika impeta umukobwa yarihiye amashuri bikarangira amumennyeho amazi imbere y’abantu.

Uyu musore wo mu gihugu cya Nigeria usanzwe ukora amatelefone, aherutse gutera ivi mu ruhame asaba umukobwa bari bamaze imyaka ine yose bakundana ko yamubera umugore, umukobwa nawe niko kumubwira ko bitashoboka ndetse amumenaho n’amazi yari afite mu icupa.

Mu marira menshi, uyu musore nyuma yo gutenguhwa n’uyu mukobwa, yashenguwe n’agahinda maze atangaza ko nubwo uyu mukobwa yamwihenuyeho ariko yari yaramuhaye buri kimwe ,ndetse no kuba yararangije kwiga byose abikesha uyu musore wari uziko bazabana.

Umusore yakomeje avuga ko mu gihe yamaranye n’uyu mukobwa yamufashije ibintu byinshi harimo no kumwishyurira amafaranga y’ishuri, ndetse akagera no ku bikoresho by’ishuri birimo n’amakaye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Sobanukirwa: Indwara ya Angine umenye uko wahangana na yo mu gihe yagufashe

Havumbuwe uburyo abagabo bashobora gukoresha maze abagore babo bakagira mu nda hato(Video)