in

Sinitaye ku byo ahembwa cyangwa imyaka ye! Umutoza wa Real Madrid agaruka kuri Eden Hazard wibuze

Carlo Ancelotti utariguhuza na Eden Hazard

Carlo Ancelotti, umutariyani utoza ikipe ya Real Madrid yatangaje amagambo akarishye kuri Eden Hazard wibuze mu ntekerezo ze.

Eden Hazard ni umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu Buburigi, akaba afite ubushobozi bwo gukina asatira aciye ku mpande cyangwa mu kibuga hagati. Eden Hazard wageze mu ikipe ya Real Madrid muri 2019 avuye muri Chelsea ariko kugeza ubu uyu mugabo w’imyaka 32 y’amavuko yaribuze kuko ikibuga kirasa nk’aho cyamwibagiwe.

Imvune zagiye zibasira Eden Hazard

Eden Hazard wagiye uhura n’ibibazo by’imvune zatumye igihe kikini akimara mu bitaro kurusha mu kibuga.

Uyu mwaka w’imikino wo waje arimubi cyane kuri Hazard kuko ubu amaze gukina imikino 3 gusa, ukaba umukino umwe muri 2023.
Carlo Ancelotti utoza Real Madrid akaba umwe mubashinjwa kudindiza Hazard kuko ngo atajya amuha umwanya wo gukina.

Carlo Ancelotti utariguhuza na Eden Hazard

Ancelotti ubwo yabazwaga ahazaza ha Hazard muri Real Madrid maze avuga ko ataje guha umwanya abakinnyi ahubwo ko yaje gutsinda.
Ancelotti yagize ati: Sindihano guha umwanya buri mukinnyi,ndihano gutsinda umukino. Mbanza mu kibuga 11 beza ngo dutsinde umukino”.
Ancelotti yongeraho ati: ” Sinita kubyo umukinnyi yinjiza cyangwa imyaka ye, ndeba umusaruro we”.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore amafoto yaranze umukino wahuje Staff ya Rayon Sports ndetse n’abanyamakuru ba sports

Malayika yabonekeye abaturage muri Kasoa