in

Malayika yabonekeye abaturage muri Kasoa

Mu gitondo cyo ku cyumweru tariki 19 Werurwe 2023 , hagati ya  saa moya z’igitondo na saa sita z’amanywa  ngo nibwo Malayika yabonekeye abaturage batuye mu mujyi wa Kasoa mu gihugu cya Ghana ,nk’uko inkuru dukesha ibinyamakuru byandikirwa muri Ghana bibivuga.

Ibinyamakuru Ghana Web na Kasatintin dukesha iy’inkuru bivuga ko ngo Malayika hari abaturage yiyeretse bo mu mujyi wa Kasoa ,ndetse ari inkuru yahise isakara umujyi wose ku mbuga nkoranyambaga ,ngo bavuga ko yari  mwiza kandi afite amababa y’umweru.

Icyakora nanone ikinyamakuru Ghana Web kikavuga ko ngo Malayika atigeze agira uwo aganiriza ngo hamenyekanye impamvu y’ibonekerwa rye mu baturage ba Kasoa .

Nubwo kugeza ubu  ari nta kiriziya ,cyangwa abayobozi mu idini iryo ariryo ryose ku isi cyangwa no mu gihugu cya Ghana baremeza niba koko iri bonekerwa ryo mu gihugu cya Ghana ari ukuri cg ari ibinyoma.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Sinitaye ku byo ahembwa cyangwa imyaka ye! Umutoza wa Real Madrid agaruka kuri Eden Hazard wibuze

Chiffa wahoze ari umukunzi wa Yvan Buravan yahaye igisubizo uwamubajije niba hari undi mukunzi mushya ateganya