in

Shampiyona y’u Rwanda: Rayon Sports yashimije abayihebeye, APR FC yananiwe kwikura i Bugesera naho Police FC ibyayo bikomeje kuba agaterera nzamba.

Muri iyi weekend dusoje hakinwaga umunsi wa 21 wa Shampiyona y’u Rwanda ku bibuga bitandukanye.

Mu Karere ka Ngoma ku munsi wo ku wa gatandatu ikipe ya Etoile D’Elest yari yakiriye Rayon sports, ni umukino ikipe ya Rayon Sports ibifashijwemo na kapiteni wayo mushya Muhire Kevin yaje kubonamo insinzi ihita iguma ku mwanya wa 2 n’amanota 42 irushwa n’iyambere amanota 4 gusa.

Undi wo kucyumweru tariki ya 18 gashyantare 2024,  APR FC yakiriwe na Bugesera FC ariko inanirwa kubona intsinzi, amakipe yombi anganya 0-0, uyu mukino warukomeye cyane kubera ko ikipe ya Bugesera ntiyashakaga kuwutakaza.

Uwo munsi hakomeje umukino wa AS Kigali na Marines warangiye AS Kigali FC ibonye amanota atatu kuri Marines FC ku kinyuranyo cy’ibitego 2-1.

Police FC ikomeje kugorwa no kubona insinzi ku munsi wo ku cyumweru mu karere ka Ngoma Muhazi united yakiriye Police FC umukino urangira amakipe yombi aguye miswi, 0 : 0.

 

indi mikino uko yarangiye

• Sunrise FC 2-4 Mukura VS

• Gasogi United 1-0 Gorilla FC

• Musanze FC 1-1 Etincelles FC

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto: Miss Rwanda 2009 ari mu byishimo byinshi nyuma yo kwibaruka ubuheta

Amafoto : Abafana ba Al-Hilal nyuma yo kubona uko Neymar asigaye angana bamusabye kureka umupira burundu