in

Sergio Ramos yasubije abanzi ba Lionel Messi

Benshi mu banzi b’umukinnyi Lionel Messi bakunze kumupfobya bavugako atari umukinnyi ukomeye kuko yakiniye mu ikipe imwe ariyo Barca bakavuga ngo akwiye kuyivamo akajya gukinira iyindi kipe kugirango babone kwemera ko arenze. Capiteni wa Real Madrid ariwe Sergio Ramos akaba yasubije aba banzi ba Messi avugako nta mpamvu nimwe yatuma ava muri Barca.

Abavuga ko Messi akwiye kuva muri Barca sinemeranya nabo nabusa, kuko ubwo nanjye byaba bivuze ko nkwiye kuva muri Real Madrid ngo babone kunyemera ariko njye siko mbibona kuko kuri ubu La Liga niyo shampiyona ya mbere ku isi nta mpamvu yo kuyivamo rero. Ibikombe bya champions league 8 mu 10 biheruka byatwawe n’ikipe yo muri La Liga ndetse na Sevilla nayo yatwaye Europa League zitari nke mu myaka ishize iki ni icyerekana ko La Liga ariyo shampiyona ya mbere ku isi ahubwo abandi bakinnyi bazajya bumva bakomeye bakwiye kuza muri La Liga bakipima natwe.” aya niyo magambo Ramos yasubije abatemera Messi ngo kuko yakiniye Barca gusa.

Written by

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Menya Impamvu abakinnyi bakunda guca inyuma abagore babo n’uburyo babigenza

Umukinnyi wa Filime ,John Travolta yatangaje amagambo y’akababaro gakomeye yatewe n’urupfu rw’umugore we.