in

Umukobwa w’umu Islam yakubiswe inkoni 100 azira kuba yagiye gusengera mu barokore -AMASHUSHO

Umukobwa witwa Nakirya Shakira  w’imyaka 19, ukomoka kandi akaba atuye mu gihugu cya Uganda, yakubiswe inkoni zirenga ijana azira kuba yasengeye mu barokore kandi asanzwe abarizwa mu idini ya Islam.

Uyu mukobwa ufite nyina uba muri Arabia Saudite, yagiye gusengera mu barokore ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, nyuma amakuru aza kugera kuri Nyina.

Ubwo Nyina yamenyaga aya makuru yasabye basaza be( ba Nyirarume b’umwana) ko bafata Nakirya Shakira  bakamukubita bihagije, bakamuha isomo ku buryo atazongera kugira igitekerezo cyo guta idini y’umuryango.

Aba bagabo bafashe Nakirya Shakira  bamujyana mu rugo rwa Hajji Kosi, bamurambika hasi, umwe afata amaguru undi amaboko, ubundi bakajya bamukubita ntampuhwe ,ndetse bamusimburanaho.

Ubwo abantu benshi babonaga iyi videwo batangiye gutabariza uyu mwana w’umukobwa, ndetse byaje no kuvamo gutabwa muri yombi kw’abagabo 7 bagize uruhare mu ihohoterwa ry’uyu mukobwa, nkuko police ya Uganda yabitangaje. Reba Videwo.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore uko byagenze i Kigali kugirango habe impanuka, imodoka ya Scania ikandagire umutwe w’umuntu wari uri kuri moto

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa hafi mu bihugu bifite abasore beza gusa ku bakobwa rwashyizwe mu myanya ya kure