in

Dore uko byagenze i Kigali kugirango habe impanuka, imodoka ya Scania ikandagire umutwe w’umuntu wari uri kuri moto

Kuri uyu wa 24 Mata mu mugi wa Kigali mu karere ka Kicukiro, mu muhanda Rwandex Sonatube, habereye impanuka iteye ubwoba.

Ni impanuka yakozwe n’imodoka ya Scania yagonze umugenzi wari uri kuri moto agahita ahasiga ubuzima.

Ababonye uko iyi mpanuka yagenze, bavuga ko ubwo imodoka zari zigeze aho zigomba kugabanyiriza umuvuduko, zagabanyije, naho kumwe abamotari bisodeka hagati y’imodoka, umumotari wari utwaye nyakwigendera nawe niko yabikoze.

Ubwo uwo mu motari yisodekaga hagati y’imodoka, yabaye nkubura contoroli akoma ku modoka yari iri iruhande rwe, baba baraguye.

Ubwo mu kugwa umugenzi yaguye mu mapine ya Scania yari iri aho, ndetse agwamo muri cyagihe  imodoka ziba ziri kugenda gacye gacye.

Abari muri iyo modoka bavuga bagiye kumva bakumva ikintu kiraturitse, bagiye kureba basanga ni umutwe w’umuntu bakandagiye.

Uwo mugenzi yahise ahasiga ubuzima kuko imodoka yari yamukandagiye umutwe, naho motati we ntacyo yabaye.

Polisi Ishami ryo mu muhanda rikomeza gukangurira abantu ngo bajye bigengeserera mu rwego rwo kwirinda no kurinda abandi.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kigali! Imodoka ya Scania yagonze umuntu umutwe urameneka abantu birebera

Umukobwa w’umu Islam yakubiswe inkoni 100 azira kuba yagiye gusengera mu barokore -AMASHUSHO