in

Sergio Kun Aguero ubuzima ntibumworoheye

Sergio Kun Aguero, umunyabigwi mu mupira w’amaguru by’umwihariko mu ikipe ya Manchester City n’ikipe y’igihugu ya Argentina , yongeye kugira ikibazo cy’umutima.

Sergio Kun Aguero uheruka gusezera umupira imburagihe kubera ikibazo cy’indwara y’umutima. Hari ku itariki 30 Ukwakira 2021 ubwo FC Barcelona yakinaga na Alaves , ari nabwo Kun Aguero yasohowe mu kibuga igitaraganya nyuma yo gufatwa n’indwara y”umutima.

Ubwo Aguero yagiraga ikibazo cy’umutima mu mukino

Icyo gihe byaje no kurangira abaganga bategetse Aguero guhagarika umupira burundu.

Ejo bundi mu ijoro ryo kuwa Gatatu , Sergio Kun Aguero yongeye kugira ikibazo cy’umutima ubwo yari mu kiganiro na Ibai Llanos , icyamamare cyo muri espagne. Kun Aguero ikiganiro kigeze hagati yarunamye atangira kwikanda mu gituza cy’ibumoso, Llanos barikumwe amubaza icyo abaye , Kun amusubiza ko yumva atameze neza ariko bizagukunda.


Icyo gihe ikiganiro cyahagazeho gato ,Aguero abanza gusuzuma uko umubiri umeze akoresheje telefone anabaza muganga we, nyuma yumvishe bidakanganye arongera aragaruka.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyarwenya Japhet yakiriwe neza na MC Tricky wamutumiye

Uwo mwana ni muzima! Super Manager wari umaze kugira imyaka nk’iy’icyiyoni yagaragaye arebana akana ko mu jisho n’umukobwa w’uburanga buhebuje (VIDEWO)