in

Sam karenzi yahakanye yivuye inyuma iby’umuterankunga mushya ugiye gukorana na Rayon Sports

Umunyamakuru w’imikino ukunzwe n’abantu benshi Sam karenzi, yahakanye yivuye inyuma iby’umuterankunga mushya ukomeye bivugwa ko agiye gukorana na Rayon Sports.

Kuwa mbere tariki ya 14 Ugushyingo 2022, nibwo byatangiye kuvugwa ko ikipe ya Rayon Sports igiye guterwa inkunga na Visit Rwanda isanzwe ari umufatanyabikorwa wa Arsenal ndetse na PSG.

Aya makuru ntabwo yigeze avugwa cyane muri icyo gihe, gusa kugeza ubu nyuma yaho abantu bategereje imyambaro ya Rayon Sports bagaheba nibwo byongeye kuzamuka cyane, bivugwa ko impamvu amajesy ataraza ari uko bategereje uyu muterankunga ko barangizanya nawe agashyirwa ku myambaro.

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwitegura umukino ukurikiyeho nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya Kiyovu Sport gusa ifite abakinnyi benshi bafite imvune zikomeye kandi zizafata aba bakinnyi igihe kirekire.

Iyi kipe ifite ibibazo byinshi by’imvune harimo Mbirizi Eric, Rafael Osaluwe ndetse na Nishimwe Blaize wari wagarutse ubu bikaba bivugwa ko yongeye gutonekara mu mvune yari afite ubwo yagarukaga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

The Ben nawe yamaze kugaragara yapfumuye izuru rye nyuma y’aho Diamond abishwaniyeho na Se umubyara(ifoto)

Amafoto: Cristiano yagaragaye arwana n’umukinnyi mugenzi we mu ikipe y’igihugu mu myitozo y’igikombe cy’isi