in

Rwatubyaye Abdul yabwiye bagenzi be bo muri Rayon Sports abakinnyi batatu ba APR FC bo kwitondera

Myugariro wo hagati mu ikipe ya Rayon Sports akaba na Kapiteni wayo, Rwatubyaye Abdul yabwiye bagenzi be bakinana ko bagomba kwitondera Ruboneka Jean Bosco, Ishimwe Annicet na Byiringiro Lague bakinira APR FC.

Saa Cyenda z’ejo ku Cyumweru tariki 12 Gashyantare 2023, ikipe ya APR FC izakira Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere uzabera kuri Stade Mpuzamahanga y’i Huye.

Mbere y’uko amakipe yombi acakirana, Rwatubyaye Abdul nka Kapiteni wa Rayon Sports yabwiye bagenzi be ko ari umukino bagomba gutsinda kugira ngo biyunge n’abafana bigendanye n’uko bamaze imikino irindwi yikurikiranya batazi uko gutsinda Ikipe y’Ingabo z’Igihugu bimera.

Uyu mukinnyi ufite ubunararibonye bukomeye muri shampiyona y’u Rwanda yakomeje abwira abakinnyi ba Rayon Sports ko buri mukinnyi wa APR FC bagomba kumwitondera by’umwihariko Ishimwe Annicet ukunda kubatsinda, Byiringiro Lague uzaba ari gukina umukino we wa nyuma muri APR FC na Ruboneka Jean Bosco ukunda kubazonga hagati mu kibuga.

Rayon Sports iheruka gutsinda APR FC tariki 21 Mata 2019, icyo gihe yayitsinze igitego kimwe ku busa cyabonetse ku munota wa nyuma gitsinzwe na Michael Sarpong kuri penaliti nyuma y’ikosa Imanishimwe Emmanuel myugariro wa APR FC yakoreye kuri Mugisha Gilbert wari mu rubuga rw’amahina.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru Kazungu Clever yavuze umubare w’ibitego APR FC izanyagira Rayon Sports

Kecapu wo muri Bamenya ari kwitegura kwibaruka impanga uyu munsi ni wo munsi yabonyeho izuba