in

Rwatubyaye Abdul ntameranye neza n’abakinnyi bakinana muri Rayon Sports kubera ikosa akunda gukora ritari ryiza ku muntu nka Kapiteni

Muri Rayon Sports umwuka simwiza mu bakinnyi kuko batameranye neza, ndetse na Kapiteni Rwatubyaye Abdul akaba atari gukora akazi ko kubayobora ngo bumvikane.

Nka Kapiteni, ubundi Rwatubyaye yagakwiye kuba ahora hafi y’abakinnyi ayobora, gusa ikosa akora ni uko adakunze kuba hamwe nabo kuko akenshi aba ari mubye.

Ku bantu bakunda kujya kureba imikino Rayon Sports ikinira i Kigali, Rwatubyaye Abdul ntabwo azana na bagenzi be mu modoka rusange kuko we aza muri Range Rover ye.

Iri ni ikosa rikomeye akora kuko ubundi yagakwiye kuzana na bagenzi be bombi bakajya mu mwuka umwe w’umukino bagiye gukina.

Ntagikozwe muri Rayon Sports, umunsi ku munsi ntabwo umwuka umeze neza mu bakinnyi cyane abitwa ko bakomeje nka ba Luvumbu, Mitima, Ojera na Youssef ntabwo bari guhuza habe na gato.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Arusha ubwiza mukuru we! Ubwiza n’imiterere bya murumuna wa Queen Cha bikomeje gutuma abasore benshi bigira inshuti kuri Queen Cha

Noah na Olivia nibo baza ku mwanya wa Mbere! Urutonde rw’amazina 50 y’abakobwa na 50 y’abahungu agezweho muri 2023