in

Rwanda: umusore wabeshyewe na mukase akamufungisha burundu ari mu gihirahiro

Umusore yabeshyewe na mukase ko yasambanyije umwana w’imyaka 12 kugirango bamufunge burundu yaje gufungurwa none ari mu gihirahiro , nyuma y’aho iwabo bamusabye kugaruka mu rugo kandi , mukase yaramwigambyeho ko yamufungishije kubera ko atamushakaga.

Uyu musore akaba yanditse asaba inama. Yagize ati:”

Muraho,njye ndi umusore nkaba narakuze nderwa na mukadata nkura amfata nabi antoteza atanyemerera ko njya kwiga ariko mu gihe nari mfite imyaka 18 yabonye ko atagishoboye kumfata uko yishakiye yahise ampimbira ko nafashe umwana w’imyaka 12 kungufu urukiko runkatira gufungwa burundu noneho rimwe yaje kunsura muri gereza ambwira ko ariwe wabikoze kuko atigeze yifuza kubana nanjye ariko kuneza urubanza rwaje gusubirwamo ngirwa umwere mazemoimyaka 3 none ubu papa arimo kunyirukaho ngo nzasubire murugo none ndikwibaza ese nzabyemere nsubireyo koko?”

Uyu musore wamugira inama unyuze muri comment .

Written by Jean Claude Harerimana

I am a news stories,articles writter and promote all kind of talents.

Kindly What'sApp or Call me on 250788674326

Subscribe
Notify of
guest
4 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Solange
Solange
1 month ago

Ntuzasubireyo.So mwihorere ujye gupagasa uzabaho.so niba agufitiye impuhwe azagufashirize aho uzaba uri.

Ndagijimana Peter
Ndagijimana Peter
1 month ago

Ntuzasubireyo wana

Rosette Uwamariya
Rosette Uwamariya
1 month ago

Ntuzasubireyo ,urakuze ufite imbaraga ushakishe akazi uzabaho. Kandi ujye wisunga Imana izabana nawe ikurengere .

Philbert
Philbert
1 month ago

inama yakagabo nuko utasubirayo kuko uwagufungishije yagukora nibindi wowe ufite imyaka yubukure shaka akazi akariko kose ujye muri geto wibane niba Papa wawe akugiriye impuhwe azagufashirize aho uri

Noam Emeran wifuzwa na Amavubi ahataniye igihembo na Marcus Rashford muri Manchester United

Tottenham yemeje ko Antonio Conte agiye kuva ku mirimo ye