in

Rwanda: umuhungu ukiri muto yiyahuje umuti wica imbeba

Umwana w’umuhungu wimyaka 15 akomoka mu karere ka Ruhango yitabye Imana nyuma yo kwiyahura akoresheje umuti wica imbeba.Ibi byabereye mu Murenge wa Nyamagana mu Karere ka Ruhango.

Abaturanyi bavuga ko atari ubwa mbere uyu mwana yari yiyahuye kuko no mu minsi ishize yabigerageje ariko bamurutsa ibyo yari yiyahuje ararokoka.

Aba bavuze kandi ko nta makimbirane bari bafitanye n’uyu mwana, bakibaza impamvu yamuteye kwiyambura ubuzima bikabayobera.Gusa bamwe bakavuga ko bishobora kuba ari amarozi yabimuteye.

Uyu mwana yaguye mu bitaro bya kaminuza i Butare nyuma yo kunywa iyo miti yica imbeba.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kakubayeho : urimo kwikururira urupfu niba wivura hangover ukoresheje ibinini by’umutwe.

Cristiano Ronaldo yavuze ikintu gikomeye ashaka kugeraho anavuga ku mutoza we