in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Rwanda: Umugabo yicukuriye imva agura isanduku yo gushyingurwamo none dore uko bigenze.

Umugabo witwa Namuturano Leonidas (uzwi cyane ku Izana rya Gaparata) utuye mukarere ka Nyagatare mu murenge wa Gatunda nyuma yo kubona umugabo wari umukire apfuye bikamutera ubwoba byatumye afata umwanzuro wo kwicukurira imva anagura Isanduku bashyinguramo agura ikanzu yera bazamushyingurana igihe azapfira avugako kandi yaragiye kugura indi sanduku bazashyinguramo umugore we mugihe yapfuye umuryango we ukabyanga .

Uyu mugabo witwa Namuturano Leonidas akomeza avuga ko Atari umusazi ahubwo ko yabitekerejeho mugihe abaturanyi be bavuga ko impamvu yabikoze gutyo yanze agasigane kazabaho mu gihe cyo kumusezeraho bwanyuma kubera abagore yashatse benshi bashobora kumusiganira.

Bamwe mubaturanyi baganiriye na shene imwe yo kuri Youtube bavuze ko uyu mugabo ibyo yakoze ari amahano abandi bavuga ashobobora kuba akorana n’amagini.

Umuturanyi witwa Ndimubanzi Jean piere ushinzwe inkera gutabara muri aka Kagali yagize ati:” Ubwo Leonidas yabonye umuntu ukomeye apfa akazanwa mukideyi kandi afite amafaranga menshi uyu mugabo ahitamo gukora bwangu agura isanduku ngo napfa bazayimushiremo”.

Undi ati: “uyu mugabo nagatangaza pe! Yatangaje benshi batuye mu aka Gake nyamara benshi babikuyemo isomo kubera ubuzima bushaririye byuyu mugabo”.

Abandi bati: ”Impamvu yatumye uyumugabo yigurira isanduku nuko afite abagore benshi nivugwako afite Abagore 7 akagira Abana barenga 25 barenga “.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Musore, mu gihe ushatse umugore ugasanga yararyamanye n’abagabo benshi, dore uko wabigenza.

Ibintu abakobwa b’iki gihe basigaye bareba ku musore mbere yo kumwerera urukundo.||Basore mubyitondere.