in

Rwanda: umugabo yagiye gucyura umugore we wahukanye kwa sebukwe baramukubita arapfa

Mu karere Ka Muhanga haravugwa inkuru ibabaje y’umugabo wagiye gucyura umugore we wari imaze iminsi yahukanye baramukubita kugeza apfuye.

Uyu mugabo w’imyaka 24 yari asanzwe atuye mu Mudugudu wa Gitega mu Kagari ka Ngaru afite umugore n’umwana umwe.

Amakuru avuga ko ubwo yajyaga kwa sebukwe gucyura umugore we bahayeho gutera amahane akubitwa n’abagabo babiri barimo muramu we.

Amakuru avuga KO abo bagabo bamukubise inkoni mu mutwe, babonye arembye bamujyana kwa muganga Ku bitaro bya Kabgayi kugira ngo ahabwe ubutabazi bwihuse ariko ahita yitaba Imana.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri.Kugeza magingo Aya umwe mu bakekwaho kumukubita yamaze gufatwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Biteye ubwoba Nyagatare hasanzwe umurambo w’umugabo utazwi yiciwe mu mirima afite ibimenyetso byimihoro yicishijwe

Dore uburyo APR FC igiye gukemura ikibazo cya Adil wigize akaraha kajya he naho Djabel ashobora kwifuza Rayon Sports yahemukiye