in

Biteye ubwoba Nyagatare hasanzwe umurambo w’umugabo utazwi yiciwe mu mirima afite ibimenyetso byimihoro yicishijwe

Biteye ubwoba Nyagatare hasanzwe umurambo w’umugabo utazwi yiciwe mu mirima afite ibimenyetso byimihoro yicishijwe.

Umugabo utaramenyekana imyirondoro yasanzwe yapfiriye mu mirima y’abaturage ihuza Umurenge wa Karangazi na Katabegemu mu Karere ka Nyagatare, bikekwa ko yahiciwe n’abantu bashakaga kumwambura moto.

Umuturage wahaye watanze amakuru yavuze ko umurambo w’uyu mugabo wasanzwe mu mirima mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2022.

Avuga ko moto bikekwa ko ari iy’uyu mugabo yafatiwe mu Murenge wa Nyagatare iriho amaraso n’imihoro ibiri,  bikekwa ko yakoreshejwe muri ubu bugizi bwa nabi.

Abaturage bavuga ko urupfu rw’uyu mugabo rwababereye amayobera, bavuga ko batamuzi muri uyu Murenge.

Ku makuru dukesha Umuseke Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi, Mutesi Hope yemeje ko uyu mugabo yishwe.

Ati “Bamwishe, ni ahantu h’igice cy’ishyamba n’imirima ntabwo hari abantu bahatuye, hahana imbibi na Katabagemu.”

Mutes yakomeje avuga ko RIB yatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane imyirondoro y’uwishwe, umuryango we n’abagize uruhare mu rupfu rwe.

Uyu muyobozi avuga ko ari “Ubwa mbere bibaye kandi ari amahano, ibyo aribyo byose RIB irakurikirana ababikoze bafatwe bahanwe.”

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo yivugiye bimukozeho, Cristiano Ronaldo ari mu mazi abira nyuma yibyo yavuze ku mutoza Eric Ten Hag no ku ikipe ya Man Utd

Rwanda: umugabo yagiye gucyura umugore we wahukanye kwa sebukwe baramukubita arapfa