in

Dore uburyo APR FC igiye gukemura ikibazo cya Adil wigize akaraha kajya he naho Djabel ashobora kwifuza Rayon Sports yahemukiye

Ikipe ya APR FC yatumije inama y’igitaraganya iteganyijwe kuba ku wa Kabiri, tariki ya 15 Ugushyingo 2022, yiga ku bibazo bimaze iminsi bivugwa muri iyi kipe.

Ni inama izitabirwa n’abagera kuri 15 barimo abayobozi bakuru mu gisirikare, ab’ikipe na bamwe mu bakozi bayo mu nzego zitandukanye.

Amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru yabonye ni uko iyi nama izasesengurirwamo ibikubiye muri raporo yakozwe n’akanama k’abantu batanu bashyizweho ngo bakusanye ibimenyetso byerekana ishusho ngari y’ibibazo bimaze iminsi muri APR FC.

Ibizagaragazwa muri iyi raporo ni byo bizaherwaho hafatwa imyanzuro ishobora gusiga hatangajwe impinduka zikomeye haba mu bakinnyi, abandi bakozi n’abayobozi bakuru mu ikipe.

Inama ikomeye nk’iyi yaherukaga kuba mu 2019, mu myanzuro yayifatiwemo icyo gihe harimo gusezerera abakinnyi 16 (barimo na Hakizimana Muhadjiri wahise abona ikipe hanze akagurishwa).

Aba baje gukurikirwa n’abatoza barimo Umunya-Serbia, Zlatko Krmpotić na Mulisa Jimmy nyuma y’umwaka w’imikino wa 2018/2019 wari ushize nta gikombe na kimwe ikipe yegukanye.

Mu bindi bizigwaho harimo imyitwarire itajyanye n’indangagaciro z’Ikipe ya Gisirikare.

Mu bashyirwa mu majwi ko bashobora kwigwaho muri iyi nama harimo Umutoza Mohammed Adil; Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel; Ushinzwe Igura n’Igurisha ry’Abakinnyi n’Abatoza, Mupenzi Eto’o ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe bugomba gutanga ibisobanuro by’ibihano byahawe umutoza n’uburyo byatanzwe.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rwanda: umugabo yagiye gucyura umugore we wahukanye kwa sebukwe baramukubita arapfa

Andi mafoto mutari mwabonye yaranze ubukwe bw’Umunyamakuru Cyuzuzo